Turabagezaho bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara uyu munsi kuwa kane 22/10/2020

Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukwakira 2020 mu Karere ka Gisagara habaye ibikorwa binyuranye. Tunejejwe no kubagezaho bimwe muri ibyo bikorwa byaranze Akarere.

 

1 Habaye ihererekanyabubasha hagati y'uwari Dir Agriculture and Natural Resources Twagirumukiza Augustin n'umusimbuye by'agateganyo kuri uwo mwanya Renerse Banganirora

 

▪ Twagirumukiza Augustin ubu yagizwe Dir BDE, Renerse ubaye Dir ANR akaba yarahoze ari Agro Musha.

▪ Iri hererekanya ryayobowe na DM, watanze impanuro zinyuranye ku bahanye ububasha n'abo basanze mu kazi.

▪ Yashimiye Augustin ku bintu byinshi byiza yakoze n'urwego yari agejeje kuri unit.

▪ Yasabye umuyobozi mushya gusigasira icyizere yagiriwe n’ubuyobozi, bityo afatanyije na team asanze agateza imbere unit ahagarariye ndetse akanahindura imyumvire y’abari bagenzi be bari mu Mirenge bakongera umuvuduko mu mikorere hagamijwe gushimangira kuba urugero rw’ibishoboka ari nako umuturage agenerwa service inoze.

▪ Division Manager Yasabye abakozi ba Unit kudatekereza umuyobozi mushya nka Sector agronomist ahubwo nk'umuyobozi wa Unit mu Karere, bakamufasha kandi bagakora mu bwumvikane n'ubwuzuzanye.

▪ Abasimburanye bamaze gusinya inyandiko ya Remise, Umuyobozi w'umuhango yayisinye, abakozi ba Unit ANR barayisinya nk'abahamya babyo.

 

2. Mu Murenge wa Gikonko, Akagari ka Gikonko, Umudugudu wa Karubondo hatangirijwe igerageza ryo gushyira abaturage mu byiciro bishya by'ubudehe

 

▪ Iki gikorwa cyayobowe na VM AFSO ari kumwe n'intumwa ya LODA Sakure Augustin na Team yaturutse ku Karere.

▪ Abaturage basobanuriwe ibyiciro bishya,  ibyo abajyamo baba bujuje, n'uburyo bikorwa. Umuturage ni we uzajya yishyira mu cyiciro bijyanye n'amakuru cg ibisubizo atanga ku bibazo bibazwa.

▪ yitezwe ko ibi byiciro bishya bizavanaho urwikekwe na reclamations zavugaga ko abayobozi bashyize abantu mu byiciro bidahwanye n'ubushobozi bwabo.

 

3. Uyu munsi kandi kuri YEGO Center twizihije umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, insanganyamatsiko yagiraga iti Twite ku buzima bwo mu mutwe dufasha abarwayi kugera kuri Servisi z'ubuvuzi.

 

▪ Igikorwa cyitabiriwe na VM AFSO ari nawe wari umushyitsi mukuru, Umukozi wa AVEGA-FARG n'Abagenerwabikorwa batandukanye.

▪ Mu biganiro byatanzwe, Abitabiriye basobanuriwe:

- Uburwayi bwo mu mutwe icyo ari cyo?

- Ni gute wamenya ufite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe n'uko yahabwa ubufasha.

▪ Abitabiriye bibukijwe ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk'izindi kuko iyo buvuwe bukira, ndetse ko bagomba kwirinda guha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe!

 

4. Mu busitani bw'Umurenge wa Ndora hatangiwe amaradiyo ku miryango itishoboye ifite abana biga yo mu Mirenge ya Ndora, Gishubi, Muganza, Mugombwa na Mukindo, Igikorwa kiyoborwa na VM AFSO.

▪ Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda (UR) n'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) mu rwego rwo gufasha abana baba mu miryango itishoboye gukurikirana amasomo anyuzwa kuri radiyo muri iki gihe cya COVID 19.

▪ Buri Murenge wahawe radiyo 27 uretse Ndora yahawe 28.

Mu Karere kose hakazatangwa radiyo 352.

▪ Muri rusange abahawe izi radiyo babyishimiye cyane kandi bizeza ko zizafasha abana mu myigire yabo cyane muri iki gihe hariho amasomo anyuzwa kuri radiyo.

NB: Iki gikorwa kizakomeza ejo mu yindi  Mirenge isigaye .

 

Murakoze