Bimwe mu bikorwa byabaye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa gatanu 23/10/2020

1. Mu Karere ka Gisagara hatangijwe igihembwe cyo gutera amashyamba no kwizihiza isabukuru yo gutera igiti ku nshuro ya 45, Insanganyamatsiko igira iti: "Amashyamba ni Umusingi w'Imibereho myiza y'Abaturage n'Iterambere Rirambye"

▪ Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Muganza, Umudugudu w'Urusenyi, ahatewe ibiti bivangwa n'imyaka (Grevillea robusta) 10,000 kuri 50ha.

▪ Igikorwa cyitabiriwe na:

- ES w'Akarere ari nawe wari umushyitsi mukuru

- Umuyobozi wa Police ku rwego rw'Akarere (DPC)

- Intumwa za RAB

- Abakozi bakorera mu ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi n'Umutungo Kamere

- Ubuyobozi n'abakozi b'Umurenge, ES Cells mu Murenge wa Muganza

- Abajyanama n'Abafashamyumvire b'Ubuhinzi

- Abaturage b'Akagari ka Muganza

 

▪ Nyuma yo gutera ibiti  hatanzwe ubutumwa butandukanye kuri gahunda za Leta bujyanye no kubungabunga ibiti byatewe, hibutswa akamaro bifitiye abaturage n'igihugu muri rusange.

 

2. Mu cyumba cy'inama cya Yego Center hateraniye inama ya "PFM" public finance Management committee ku rwego rwa Karere

▪ Inama yayobowe na ES District, yitabirwa na:

- Div Manager

- Abagize committee ya PFM ku rwego rwa Karere

- DAF & Accountants Hospital (2)

- Ababaruramari b'Imirenge (13).

- Abayobozi b'ibigo nderabiuzima n'ababaruramari (14).

- Abayobozi ba boarding schools na babaruramari (9)

- Umugenzuzi bwite w'Ibataro bya Kibilizi

 ▪ Ingingo zaganiriweho:

1. Gusoma no kwemeza inyandiko mvugo y'ubushize

2. Imyiteguro y'itangira ry'amashuri, imitangire y'amasoko muri boarding schools mu gihe gito gisigaye.

3.  Ishyirwa mu bikorwa ry'Inama zatanzwe n'umugenzuzi mukuru ku rwego rw'Akarere

4. Kujya inama ku makosa yagaragaye muri raporo y'Imari mu bigo birebererwa n'Akarere (NBAs)

5. Ibindi:

- Ingamba ibitaro bya Kibilizi byashizeho mu gushyira mu bikorwa inama zatanzwe n'umugenzuzi mukuru.

 

3. Habaye  inama ya Commission Economic y'Inama Njyanama y'Akarere.

 

▪ Basuzumye ingingo zikurikira:

1. Bakomeje gusuzuma inyandiko zirebana n'umushinga wa Gisagara Meat Processing facility:

- MoU amended

- Feasibility study &     Business plan

- Shareholder agreement

- Non disclosure agreement

 

▪ Hamwe n'umushoramari Uhagarariye OMA, Dr Kubumwe Celestin,  bemeranyijwe byinshi bikubiye muri izi nyandiko hagamijwe kwihutisha itangizwa ry'uruganda

 

2. Comission y'imiyoborere myiza na yo yasuye Umurenge wa Mamba:

- Hasuzumwe imikorere n'imikoranire y'Umurenge n'Inama Njyanama

- Imitangire ya serivisi zo mu irangamimerere

- Uko ubuyobozi bufatanya n'abaturage mu gukemura ibibazo  bibabangamiye.

 

▪ Urugendo rwasorejwe muri Hakan Peat bareba aho imirimo igeze.

 

3. Ubukangurambaga bw'isuku mu ngo n'ahahurira abantu benshi no ku rwanya ibiza byakomeje.

 

▪ Mu Murenge wa musha, ubukangurambaga bwakorewe mu isoko rya Musha, abaturage bashishikarijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kugira isuku aho batuye no kuzirika ibisenge by'amazu mu rwego rwo kwirinda ibiza.

▪ Mu Murenge wa Kansi igikorwa cyabereye mu isoko rya Mburamazi abaturage bashishikarizwa kugira isuku aho batuye n'aho bahurira mu ishoko. Hagenanzuwe isuku y'aho bacururiza, ahagaragaye umwanda baciwe amande.

▪ Mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Ramba no Mu Murenge wa Kibilizi, Akagari ka Muyira, abaturage bashishikarijwe kugira isuku hasurwa urugo ku rundi, hanaziritswe ibisenge by'inzu mu rwego rwo kubashishikariza gukumira ibiza.

 

Igenzura rirakomeje...

 

Murakoze