Hatangijwe igihembwe cyo gutera amashyamba

 

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020 mu Karere ka Gisagara hatangijwe igihembwe cyo gutera amashyamba no kwizihiza isabukuru yo gutera igiti ku nshuro ya 45, Insanganyamatsiko igira iti: "Amashyamba ni Umusingi w'Imibereho myiza y'Abaturage n'Iterambere Rirambye"

▪ Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyabereye mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Muganza, Umudugudu w'Urusenyi, ahatewe ibiti bivangwa n'imyaka (Grevillea robusta) 10,000 kuri 50ha.

▪ Igikorwa cyitabiriwe na:

- ES w'Akarere ari nawe wari umushyitsi mukuru

- Umuyobozi wa Police ku rwego rw'Akarere (DPC)

- Intumwa za RAB

- Abakozi bakorera mu ishami ry'Ubuhinzi, Ubworozi n'Umutungo Kamere

- Ubuyobozi n'abakozi b'Umurenge, ES Cells mu Murenge wa Muganza

- Abajyanama n'Abafashamyumvire b'Ubuhinzi

- Abaturage b'Akagari ka Muganza

 

▪ Nyuma yo gutera ibiti  hatanzwe ubutumwa butandukanye kuri gahunda za Leta bujyanye no kubungabunga ibiti byatewe, hibutswa akamaro bifitiye abaturage n'igihugu muri rusange.