Senateri Fulgence NSENGIYUMVA yasuye Akarere ka Gisagara

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020 Akarere ka Gisagara kasuwe na Hon. Sen. NSENGIYUMVA Fulgence. Yakiriwe na VM ED asura ibikorwa binyuranye by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

 

 ▪ Basuye uruganda rucukura nyiramugengeri rukayibyazamo amashanyarazi rwibakwa mu Murenge wa Mamba, areba ibice byarwo, bakorana ikiganiro n'abayobozi n'uruganda. Yanejejwe n'aho inyubako igeze kuko rugiye kuzura kandi ashima umumaro n'iterambere rugeza ku baturage: abahakora akazi, ubumenyi bahavana, abahaturiye bacuruza, ubufasha bunyuranye buhabwa abaturage, ...

▪ Nyuma basuye IDP Model Ruhuha: baganiriye n'abahatuye babaha ubuhamya bw'impinduka ku mibereho yabo, banareba ibiraro rusange by'inka zabo, umushyitsi anezezwa n'uko bikoreshwa nwza kandi inka zimeze neza.

 

▪ Abashyitsi bakomereje urugendo basura bimwe mu bikorwa biri mu Murenge wa Kibilizi.

 

▪ Basuye inyubako z'amashuri ari kubakwa ku nkunga ya gouvernement kuri site ya ES Muzenga, ashima aho imirimo igeze.

 

▪ Basuye Uruganda rutunganya umusaruro w'ibitoki mo urwagwa n'urutunganya umutobe GABI Ltd

Yishimiye  imikorere y'uruganda n'uruhare rwarwo mu iterambere ry'umuturage wa Gisagara.

 

▪ Yashimye by'umwihariko igice cy'uruganda gikora umutobe nk'uko byasabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo aheruka gusura Akarere kacu, kandi umutobe basohora ukaba ari mwiza kandi wujuje ubuziranenge.

▪ Aho basuye hose n'abo baganirije bose, Hon Sen yabashishikarije gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID19, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira: kwambara agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda kujya ahari abantu benshi nta mpamvu, gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya bahana ibiganza cg bahoberana, n'izindi ngamba.

Coronavirus iracyahari kandi hakomeje kuboneka abandura bashya.

 

▪ Uruzinduko rwagenze neza.

 

Murakoze.