HATASHYWE AMAZU 100 YUBATSWE KU BUFATANYE NA CONCERN

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 umushinga Concern World Wide ukorera mu Rwanda, uwo mushinga wamuritse ibikorwa ukorera mu Karere ka Gisagara.

 

▪Iki gikorwa cyitabiriwe n'abahagarariye CONCERN mu bihugu byinshi byo muri Africa no hanze yayo: Burundi, Rwanda, Tchad, Dublin, Cameroun, Niger, DRC, ...

 

▪Bageze ku Karere bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED , VM AFSO, uhagarariye Police, n'abakozi bamwe ku Karere.

 

▪Nyuma yo kugaragaza ibikorwa Concern ikorera Karere ka Gisagara n'uruhare rufatika ifite mu iterambere n'imibereho by'abaturage, abashyitsi bakomeje mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rwamiko aho bakoze urugendo shuri birebera umurima shuri abaturage bibumbiye mu matsinda aterwa inkunga na Concern bigiraho kandi bakigisha abaturage ubuhinzi bw'imboga zitandukanye mu rwego rwo kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

 

▪Abashyitsi bishimye cyane, biyemeza kujya gutangiza ubu buryo babonye iwabo mu bihugu bakoreramo.

 

▪Hakomeje igikorwa cyo gusura umudugudu wubakwa mu Kagari ka Baziro, ahubakwa amazu agera kuri 58.

 

▪Basuye abaturage bateye intambwe bakava mu cyiciro cya mbere bakaba bageze mu cya kabiri kandi bifitemo icyizere ko mu minsi mike baba bageze mu cya 3 bari mu Kagari ka Mugombwa.

 

▪Abashyitsi bashimishijwe cyane n'ubuhamya bw'abasuwe, nk'urugero rw'ibishoboka.

 

▪ Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'abashyitsi batashye ku mugaragaro anazu yuzuye mu Mudugudu wa Linda, Akagari ka Kibayi, Umurenge wa Mugombwa. Amazu yatashywe yose muri Mugombwa agera ku 100 yubatswe ku bufatanye na Concern.

 

▪Abayobozi n'abashyitsi bateye ibiti by'imbuto ziribwa muri uwo Mudugudu wa Linda nk'ibiti by'urwibutso kandi bizafasha abatuye muri uwo mudugudu.

 

▪Ibirori byo kwishimira icyo gikorwa no gucuza abaturage basaga 400 bateye intambwe yo kwigira (who graduated) baykomereje aho ku Kagari ka Kibayi.

 

▪Abashyitsi, mu ijambo ryabo, bashimye cyane ubuyobozi bw'iguhugu cyacu burangajwe imbere na HE Paul Kagame, bashima Akarere ka Gisagara n'abaturage muri rusange uburyo babakiriye n'icyekerekezo bafite cyo gutera imbere bakava mu bukene. Bashimye cyane uburyo Akarere kita ku baturage n'imikoranire myiza na Concern, maze bashyikiriza Umuyobozi w'Akarere impano mu izina rya Concern Worldwide yose.

 

▪Umuyobozi w'Akarere yabashimiye cyane uburyo bafasha abaturage ba Gisagara kuva mu bukene ngo batere imbere, kandi abizeza ko urugendo abaturage batangiye rutazasubira inyuma na gato, kuko amahirwe yo gukomeza gutera imbere arahari.

 

▪Igikorwa cyashojwe n'ubusabane n'abaturage.

 

Murakoze