Urwego rw’Umuvunyi rwahembye Gisagara ku mikorere myiza y’Inama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane

Urwego rw’ umuvunyi rwatangaje ko akarere ka Gisagara ari ko Karere kahize utundi turere two mu Ntara y’ Amajyepfo mu guhanga udushya mu bijyanye no kurwanya ruswa n’imikorere inoze y’Akanama Ngishwanama ku Kurwanya Ruswa n’Akarengane.

Byatangajwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019, ubwo hashyirwaga ahagaragara ibyavuye mu isuzuma ryakozwe mu rwego rwo kureba imikorere y’ inama ngishwanama mu kurwanya ruswa (DACACI).

Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yagaragaje ko hari uturere dufite inama ngishwanama mu kurwanya ruswa zitatanze raporo z’ ibikorwa byazo nk’ uko bikwiye.

Raporo ziba zigomba gutangwa ni eshatu ariko hari uturere twatanze raporo 3 zuzuye, utwatanze ebyiri n’ akarere ka Nyamagabe katatanze raporo n’ imwe.

Nyamagabe : Katanze raporo 0/3 gafite amanota 10%
Nyaruguru : Katanze raporo 2/3 gafite amanota 23%
Huye : katanze raporo 2/3 gafite amanota 61,5%
Muhanga: katanze raporo 3/3 gafite amanota 65,5%
Kamonyi , katanze 2/3 gafite amanota 71%
Nyanza: Katanze raporo 3/3 gafite amanota 81%
Ruhango : Katanze raporo 3/3 gafite amanota 87%
Gisagara : katanze raporo 3/3 gafite amanota 89,5%

Musangabatware yavuze ko mu dushya twahanzwe harimo gushyiraho imboni zo kurwanya ruswa ku rwego rw’ umudugudu n’ akagari, gushyira ubutumwa bwo kurwanya ruswa ku nyubako z’ ubuyobozi, umukino w’ umupira w’ amaguru mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’ akarengane, hakozwe ubushakashatsi kuri ruswa n’ akarengane, ibiganiro n’ abarezi b’ ibigo by’ amashuri ko gutanga no kwakira ruswa kizira, n’ amatsinda yo kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko inama ngishwanama zo kurwanya ruswa ku rwego rw’ igihugu ikora neza ariko ngo ku rwego rw’ uturere ntabwo izi nama zirakora neza uko byifuzwa ati “Intego dufite ni uko bikorwa neza kurusha uko bimeze ubu."

Murekezi yavuze ko muri rusange amanota yo kurwanya ruswa mu ntara y’ amajyepfo yiyongera ashima akarere ka Gisagara n’ akarere ka Ruhango agaya Nyamagabe na Nyaruguru twaje mu myanya ya nyuma.

Yavuze koi zo nama ziyoborwa n’abayobozi b’Uturere zikwiye kugira Imbaraga.
Ati ‟Kandi izo nama ziyoborwa naba meya kandi gitifu w’Akarere ni we mwanditsi, ku rwego rw’Umurenge n’Akagali ba gitifu nibo bandika zikayoborwa n’abayobozi b’inamanjyanama.‟

Aganira n’itangazamakuru, Murekezi yagaragaje ko aho amanota atari meza haba hari ibibazo, ati ‟Turagaya Akarere ka Nyamagabe kagize amanota 10% gusa, ndetse na Nyaruguru ni uturere twa nyuma. ‟

Avuga ko amatona batanga afasha urwego rw’umuvunyi aho kwerekeza ibikorwa byo kurwanya ruswa kuko ahari intege nke haba hagaragaye.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel, yashimiye urwego rw’Umuvunyi ariko avuga ko biteguye kugaragaza impinduka bivuye mu mikoranire myiza.

 

▪Twakwibutsa ko kuva 2008, Akarere ka Gisagara kagiye kegukana ibikombe byo kurwanya ruswa n'akarengane ku rwego rw'igihugu (ku mwanya wa 3, 2, 1) inshuro nyinshi kakaza no kucyegukana burundu:- 2008 (3è), 2009 (2è) 2010 (1è), 2011 (1è), 2012 (1è), 2013 (2è), 2014, 2015, 2018 (3è), 2019 (1è).Mbanzabigwi, Turi Isonga mu kwesa Imihigo, Twiyemeje kuba  urugero rw'ibishoboka