Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa kabiri 26/11/2019

1. Akarere ka Gisagara kegukanye igikombe ku rwego rw'igihugu cyo kurwanya ruswa n'akarengane 2019 gitangwa n'Urwego rw'Intara y’Amajyepfo.

 

▪Umuhango wabereye Huye, Umuyobozi w'Akarere yagishyikirijwe n'Umuvunyi Mukuru na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

 

▪Twakwibutsa ko kuva 2008, Akarere ka Gisagara kagiye kegukana ibikombe byo kurwanya ruswa n'akarengane (ku mwanya wa 3, 2, 1) inshuro nyinshi kakaza no kucyegukana burundu:

- 2008 (3è), 2009 (2è) 2010 (1è), 2011 (1è), 2012 (1è), 2013 (2è), 2014, 2015, 2018 (3è), 2019 (1è).

 

Mbanzabigwi, *Turi Isonga mu kwesa Imihigo, Twiyemeje kuba  urugero rw'ibishoboka

 

2. Mu cyumba cy'inama cy'AKarere habereye inama irebera hamwe iby'umushinga mugari w'amashanyarazi (220KV Haute Tention) Gisagara-Burundi, akaba ari nawo muyoboro mugari uruta iyindi waba wubatswe mu Rwanda.

 

▪Iyi nama yitabiriwe n'aba bakurikira: Mayor, VM ED, REG, INTEC, n'abandi bakozi batandukanye bakorera ku cyicaro cy'Akarere, ES Sectors, AFSO na Land Officers b'Imirenge, ES Cells, SEDO n'abaturage bahagarariye abandi kuri uwo mushinga b'imirenge uwo mushinga uzacamo.

 

▪Inama yari igamije kumenyesha inzego z'ubuyobozi aho umushinga ugeze kuko expropriation y'ahazubakwa inkingi yarakozwe, kuganira ku byiza by'uwo mushinga n'ingaruka zawo ku bantu, ibintu n'ibidukikije, ...

 

▪Biteganyijwe ko Umushinga uzarangira mu kwa gatatu k'umwaka utaha 2020 kandi ko hari abaturage benshi bazabona amashanyarazi afatiye kuri uwo muyoboro, ibyo bikazafasha kugira ngo icyerecyezo 2020 ko buri muturage agomba kuba afite amashanyarazi kigerweho.

 

3. Mu Murenge wa Nyanza, mu kigo cy'amashuri cya ES Higiro habereye amahugurwa yo Kurwanya no gukumira icuruzwa ry'abantu (Human Trafficking).

 

Amahugurwa yateguwe na Never Again Rwanda ku bufatanye na MINIJUST na OIM, yitabirwa n'abayobozi n'ibyiciro by'abaturage batandukanye barimo: VM ED, Army, Police, Migration, RIB, OIM, NISS, CNF, DASSO, Local Leaders (sector, cells), Abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b'ibigo by'amashuri, ....

 

▪Umushyitsi mukuru muri aya mahugurwa yari Intumwa ya MINIJUST Providence Umulungi, Umuyobozi ushinzwe Ubutabera mpuzamahanga n'Uburenganzira bwa muntu muri iyo ministere.

 

▪Abitabiriye bashimye cyane ko babonye ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n'icuruzwa ry'abantu, biyemeza ko bagiye kubyigisha abo bahagarariye, bagafatanya n'izindi nzego kurwanya no gukumira icuruzwa ry'abantu batanga amakuru ku gihe.

 

4. Uyu munsi kandi mu Karere ka Gisagara, mu Mirenge yose hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.

 

▪Ku rwego rw'Akarere ubukangurambaga bwabereye  mu murenge wa Nyanza, butangizwa n'urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.

 

▪Nyuma y'urugendo hatanzwe ibiganiro ndetse hanatangwa certificate y'ishimwe ku muryango wavuye mu makimbirane  ubu ukaba ubanye neza kandi wariteje  imbere mu bukungu.

 

5. Icyumweru cy'abunzi cyakomereje mu Murenge wa Nyanza, kitabirwa na VM ED, inzego z'umutekano, MAJ, Local Leaders, abaturage benshi.

 

 ▪Umushyitsi mukuru yari Intumwa ya MINIJUST  Providence Umulungi, ushinzwe ubutabera mpuzamahanga n'uburenganzira bwa muntu muri iyo minisiteri.

 

Yatanze ubutumwa bukangurira abaturage kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo bitagombye imanza, kurwanya ruswa n'akarengane

 

▪Abunzi bashyikirijwe certificates na telephones zo kubafasha mu kazi kabo.

 

6. Mu Murenge wa Gishubi mu Kagari ka Nyeranzi habereye umuhango wo gutangiza ku rwego rw'Akarere ukwezi k'ubukangurambaga bw' isuku no gukaraba intoki no kwita ku bwiherero.

 

Muri iyi gahunda tukaba twifatanyije na Vice Presidente w'inama Njyanama y'Akarere  Gisagara, Division Manager ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo world Vision ,NCDP na NECD

 

▪Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigamije gukangurira abaturage umuco w'isuku ndetse no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana kandi abaturage bashishikarizwa gukomeza kugira uruhare  mu kwitabira izo gahunda. Igikorwa cyahujwe n'Inteko y'abaturage.

 

 7. Nk'uko biteganyijwe buri wa kabiri w'icyumweru, uyu munsi mu Mirenge yose habaye Inteko z'abaturage. Ku rwego rw'Akarere yabereye mu Murenge wa Nyanza.

 

Murakoze.