Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa kane 28/11/2019:

1. Umuyobozi w'Akarere yasuye Umurenge wa Mamba, mu gitondo 10:00-13;00 agirana inama n'abarezi, abayobozi b'ibigo by'amashuri, abigisha mu masomera.

 

▪Yagaragarije Abitabiriye inama aho iterambere ry'Akarere rigeze, amahirwe ahari n'ishoramari. Bashimiwe kandi akazi bakora bashishikarizwa gukomeza gukora imirimo y'ubwitange bakaba abafashamyumvire aho batuye, guharanira iterambere mu Midugudu batuyemo no kwita ku mutekano.

 

▪Nyuma ya saa sita mu Kagari ka Kabumbwe, Umuyobozi w'Akarere ari kumwe n'Umuyobozi wa RF mu Karere, umuyobozi w'ingabo n'uwa police  mu Murenge yakoranye inteko n'abaturage ba Kabumbwe.

 

▪Yabanje gukemura ibibazo by'abaturage bamugejejeho, aganiriza abaturage:

- Ku iterambera ry'Abaturage

- Umutekano

- Kwishakamo ibisubizo bashingiye ku mahirwe ahari.

- Gukemura ibibazo by'abaturage no kwakira ibitekerezo bitandukanye

- Kurwanya ruswa n'akarwngane aho kava hose.

 

▪Basuye kandi uruganda rwa nyiramugengeri bareba aho kubaka bigeze.

 

2. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habaye inama ku burere mboneragihugu ku matora, itangizwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu.

 

▪Yitabiriwe kandi n'Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y'amatora ku rwego rw'Intara Nduwimana Pacifique, Umukozi wa Komisiyo y'amatora Terrance Muhirwa, Abagize Komite Mpuzabikorwa z'Uburere mboneragihugu ku rwego rw'Imirenge n'abahuzabikorwa b'ibiro by'amatora ku rwego rw'Utugari.

 

▪Abitabiriye iyi nama bahawe ibiganiro bitandukanye ku burere mboneragihugu no ku myiteguro y'amatora azaba mu minsi izaza, nabo bakazabitanga ku nzego bahagarariye kugira ngo bigere ku baturage bose.

 

▪Abitabiriye inama kandi bahawe ikiganiro na Perezida w'Urukiko rw'ibanze rwa Ndora, Bwana Ufitimana Corneille, basobanurirwa insanganyamatsiko y'icyumweru cyahariwe ubutabera gifite insanganyamatsiko Ubufatanye bw'inzego mu gukumira no gukemura amakimbirane abyara imanza nk'inkingi y'ubutabera bunoze n'iterambere ryihuse .

Muri icyo kiganiro hatanzwe ubutumwa bukangurira abaturage kwikemurira ibibazo byoroheje bitagombye guca mu manza.

 

3. Uyu munsi kandi hatangijwe ku mugaragaro gahunda y'ubwishingizi bw'ibihingwa n'amatungo Tekana Urishigiwe Muhinzi-mworozi igikorwa kibera mu Murenge wa Musha.

 

▪Igikorwa cyatangijwe n'Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu afatanyije n'Intumwa ya MINAGRI, RAB, uhagarariye ingabo na Police, ES Musha, abakozi b'Akarere bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi, abakozi bashinzwe ubuhinzi n'ubworozi, SEDO b'Utugari, umukozi wa Radiant n'abaturage benshi.

 

▪VM ED yabahaye ubutumwa bw'ibyiza n'inyungu zo kugira ubwishingizi bw'amatungo yabo kuko iyo apfuye bahita bishyurwa, imyaka yakwangirika bakishyurwa, cyane ko hari amafr Leta itangira ufashe ubwishingizi.

 

▪Abahinzi n'aborozi basobanuriwe bihagije uko babona ubwo bwishingizi, nyuma yo gusobanukirwa bamwe mu bahinzi-borozi bahise binjira muri iyo gahunda ndetse n'inka zambikwa amaherena agaragaza ko zinjiye mu bwishingizi.

 

▪Ikigo Radiant kikaba cyari gihari, gitanga ubwishingizi ku babishaka bose.

 

4. Mu Murenge wa Mukindo habaye igikorwa cyo gutanga ubufasha ku miryango 120 muri myinshi yahuye n'icyiza cy'imvura (rain disaster) yarengeye imyaka yabo mu gishanga gikoreramo Cooproriz Kabogobogo ndetse n'abo inzu zabo zasenyutse bitewe n'imvura.

 

▪Umufatanyabikorwa yari Croix Rouge y'u Rwanda muri gahunda yayo yo gufatanya na Leta mu gukumira no guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza.

Buri muryango wahabwaga inkunga y'amafranga 72,626F hakoreshejwe telefoni (cash transfer).

 

▪Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari VM AFSO, naho Croix Rouge y'u Rwanda yari ihagarariwe na Cordinator wayo muri Gisagara na Huye Muyenzi Robert.

 

▪Hari kandi umukozi w'Akarere ushinzwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n'ibiza, Cordinator wa EjoHeza mu karere, Es sector, Es b'Utugari twose, Dasso, Abakozi ba MTN bafashaga abaturage mu kubikura amafranga.

 

 ▪ Aho hari umucuruzi w'amabati ku buryo abafite ikibazo cy'isakaro ry'amazu n'ubwiherero bahitaga bigurira amabati.

 

▪Abaturage bashimye HE Paul Kagame, ubuyobozi bw'Akarere na Croix Rouge y'u Rwanda kuba babatabye mu bibazo bahuye nabyo.

 

5. Mu rwego rw'icyumweru cyahariwe Abunzi, mu Murenge wa Kibirizi, abunzi bose bahawe Certificates na Telephones mu rwego kubashimira no kubashishikariza gukora akazi kabo neza nk'abakorerabushake.

 

Umushyitsi mukuru akaba yari MAJ Coordinator mu Karere.

 

▪Abunzi bashimye cyane iki gikorwa baniyemeza gukomeza gukora neza batizigama, baca imanza  neza kandi banirinda ruswa n'akarengane.

Murakoze