MWARI MUZI KO MURI GUEST HOUSE GISAGARA ARI HO HABERANYE N’UMWIHERERO CYANGWA GUSOHOKERA?

Mu myaka yatambutse kuva 2006 kugeza 2014 Akarere ka Gisagara ntikagiraga ahantu hujuje ibisabwa kakwakirira abakagana mu rwego rw’ifunguro, ku buryo abashyitsi bahaganaga cyangwa bahakoreraga inama bakirirwaga mu Karere ka Huye cyangwa bigatumizwa bikaririrwa Gisagara ariko bivuye Huye.

Kuva Kamena 2014 Akarere kujuje inzu yo kwakiriramo abashyitsi, Gisagara Guest House. Kuva icyo gihe, abanya Gisagara bariruhukije ko batazongera kuvana ibyo kurya no kunywa mu kandi Karere cyangwa kujya kwakirirayo abashyitsi. Iyo Guest house yari ifite aho gutegurira amafunguro heza n’ibikoresho bihagije, aho kurira, aho kunywera, icyumba cy’inama giciriritse, ibyumba byo kuraramo bigera ku munani (8).

 N’ubwo igisubizo cyari kibonetse, ariko cyari kitaruzura kuko iyo Guest House ntiyari ifite uburyo bwo gucumbikira abashyitsi buhagije kuko yari ifite ibyumba 8 gusa. Bivuga ko abashyitsi baza Gisagara barahirirwaga ariko bakajya kurara mu kandi Karere, bisobanura ko aho baraye ari naho bafata amafunguro ya nimugoroba, ibyo kandi akaba ari amafaranga agenewe Gisagara ariko yinjiye mu kandi Karere.

Kuva Kanama 2014 ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye urundi rugendo rwo kwagura Guest house. Bubatse inzu nini igerekeranye (etage) ifite inyubako ifite ibyiciro bigerekeranye 3, irimo ibyumba by’amacumbi byiza cyane bijyanye n’igihe bigera kuri 36 byiyongera ku 8 bisanzwe, icyumba kinini cyane cy’inama, aho abashaka kwidagadura boga heza cyane (piscine), ubusitani bwiza cyane, parikingi y’imodoka ihagije kandi ifite umutekano. Mbese ahantu wajya nawe ukumva uruhutse mu mutekano usesuye. Umugani ngo wirirwa Gisagara ukarara ahandi ntuzongera gucibwa ukundi.

Abanya Gisagara barishimye cyane kuko babonye aho bashobora gusohokera hasobanutse cyangwa kwakirira abashyitsi batarinze kwambuka mu kandi Karere kandi n’abaje bateganya kurara bakabona aho barara hasobanutse, hujuje ibyangombwa byose nk’ahandi hose mu mijyi. Ikindi kandi, ku mihanda y’umug wa Ndora yose hariho amatara arara yaka (Public lighting). Bivuga ko abaje muri Gisagara badakeneye kujya kurara ahandi, ahubwo kubera piscine yaho nziza, ituze n’amahumbezi byaho, hamaze kuba aho kwifuza.

N’ubwo ibisabwa byose byari byahageze, hari hasigaye  kimwe. N’ubwo bizwi hose ko imihanda ya Gisagara ari myiza cyane, abantu bari bakiganyira kuhagera. Umuhanda wari ugifite ivumbi mu gihe cy’izuba n’icyondo mu gihe cy’imvura nyinshi.

Igisubizo cy’icyo kibazo cyatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika ubwo yasuraga Gisagara kuwa 22 Kanama 2018, yemerera abaturage umuhanda wa kaburimbo. Mu gihe kitarenze amezi  2 gusa wari umaze gutangira gukorwa kuko watangijwe ku mugaragaro kuwa mbere 08 Ukwakira 2018 n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwihanganye Jean de Dieu.

Ubu rero umuhanda waruzuye, kaburimbo ni tayari, hehe n’ibyondo, hehe n’ivumbi, ubunyereri bwo ntibanaherukaga. Huye – Gisagara ni iminota 12 gusa. Abifuza ahantu hatuje ho gukorera inama nto n’inama ngari, muri Guest House ya  Gisagara ni ho nabarangira hujuje ibyo bifuza byose. Abashaka gukora umwiherero aho abatumiwe bakora batuje ni muri Gisagara Guest House. Abifuza aho gusohokera n’inshuti, igisubizo ni Guest House ya Gisagara. Abifuza aho bakorera ibiganiro byihariye hujuje umutekano usabwa, ni Gisagara Guest House.

Akarusho, iyo Guest House yeegeranye na gymnase (inzu mpuzamikino) mpuzamahanga ya Gisagara.

Gisagara, turi isonga mu kwesa imihigo, twiyemeje kuba urugero rw’ibishoboka.