Hashojwe urugerero rw'Intore mu biruhuko INKOMEZABIGWI 8

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2019, mu Cyanya cya TTC Save hashojwe urugerero rw’Intore mu biruhuko nyuma y’iminsi 5 ku rugerero. Aba ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye aho bari mu myitozo y’Intore ku rugerero rw’intore.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Emmanuel Gasana, ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere, Umuyobozi w'Ingabo mu Karere n'umuyobozi wa Police mu Karere, yashoje urugerero rw'Itorero mu biruhuko. Umuhango wabereye mu cyanya cya TTC Save.

 

▪Mu kiganiro yahaye abatozwa, yabasabye kwita cyane ku bintu bikurikira:

- Urubyiruko rufite intumbero

- Kubazwa inshingano

- Kwirinda no kurwanya ibyaha

- Kwishakamo ibisubizo

- Kwiyubaka no kwigira

- Ubumenyi n'ubushobozi

- Indangagaciro na kirazira

- Guhanga udushya n'imihigo.

 

▪Nyuma y'ikiganiro umuyobozi w'Akarere yashooje Intore maze atumira Governor kuzita izina, akazivana ku Karubanda akazinjiza mu zindi ntore. Zahawe izina ry' Inkomezabigwi 8.

 

▪Intore zamugaragarije bimwe mu byo zatojwe, arazishima cyane, ariko azisaba kuzitwara neza aho batuye, iteka bakaba ndeberweho, urugero rw'ibyiza.

Yaboneyeho umwanya asoza urugerero ku mugaragaro.

 

▪Twabamenyesha ko Intore zatorezwaga mu byanya 3:

Icyanya cya Save: 425

Abahungu 220

Abakorwa 205

 

Icyanya cya Ndora: 274

Abahungu:135

Abakobwa 139

 

Icyanya cya Kansi: 308

Abahungu 154

Abakobwa 154

 

Bose hamwe: 1007

Abahungu : 509

Abakobwa 498