Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana yagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere uburyo bagera ku mihigo 2019-2020

Uyu munsi kuwa 06 Mutarama 2020, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara n'abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Intara basuye Akarere ka Gisagara.

 

▪Bakoranye inama na Komite Nyobozi y'Akarere, Biro y'Inama Njyanama, ES w'Akarere, Abagize Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere, Abayobozi b'amashami ku Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, PSF ku rwego rw'Akarere, JADF.

 

Intego y'uruzinduko kwari kurebera hamwe:

1. Ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo 2019-2020

2. Aho ibikorwa bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bigeze bikemurwa

3. Ikoreshwa ry'ingengo y'imari 2019-2020.

4. AOB

 

▪Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije aho imihigo 2019-2020 igeze ishyirwa mu bikorwa, iri heza, iyakererewe, ifite ibibazo n'iyo bigaragara ko kuyigeraho bisa n'ibidashoboka.

 

▪Governor yatanze inama zinyuranye zatuma imihigo igerwaho, n'icyakorwa ku mihigo ifite ibibazo ku buryo tutabona zero muri evaluation

 

▪ HSIs: Ku kibazo cy'imiryango ikirarana n'amatungo, byagaragaye ko hakiri imiryango myinshi ikirarana n'amatungo. Hasabwe ko Task Force y'Akarere ibyinjiramo neza bakegera Imirenge ikibazo kikarangira.

 

Governor yatanze inama zikubiye mu ijambo SMART:

S: simple

M: managerial

A: achievable

R: realistic

T: time hold.

 

▪ Budget Execution: ikoreshwa ry'ingengo y'imari 2019-2020 riracyari hasi, ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere yagaragaje ko amafr menshi ari ay'imishinga kandi kuko bamaze kuyatanga, icyizere cy'uko azakoreshwa nk'uko biteganyijwe kigihari kuko uku kwezi baratangira kwishyura.

 

▪ Adm issues: batanze inama ko governance administration igomba kwitabwaho cyane. Kandi accountability, precision, efficiency, ...

Kugaragza aho bageze bakemura ibibazo.

 

▪ Food security:  Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ko mu Karere nta nzara ihari ariko habaye igihombo kinini giturutse ku biza biturutse ku mvura nyinshi twahuye nabyo

 

Governor yibukije ko RGB igiye kongera kumanuka gutanga amanota muri uku kwa 2/2020. Mwitegure, mwegere abaturage, mubahe serivisi nziza, ku buryo citizen's perception yiyongere.

 

▪ Project Issues, Progress and way forward:

Hagaragajwe imishinga iri mu karere, ibibazo ifite n'uburyo bwo kubisohokamo.

 

▪Mu gusoza, Governor abasabye kwirinda:

1. kubeshya, uburangare n'ubunebwe.

2. Guhuza ibikorwa no kuvugana (collective approach)

3. Inspection and supervision

4. Take Action.

 

Yagize ati: “Murebe hose, mukore check list ibafasha kugenzura no gukurikirana

Muzashimwa ari uko Mugeze heza, mukora nka team kandi yizerana. Ntimwivuge imyato, ahubwo muhaguruke mukore”.

 

▪Nyuma y'ibiganiro, basuye situation room, bashima ko hari improvement igaragara cyane, batanga inama zo kugira ngo inozwe kurushaho.

 

Murakoze