Itsinda ry’abadepite riri mu ruzinduko rw’iminsi 4 mu Karere 07-10/01/2020

Uyu munsi kuwa kabiri 07/01/2020, Itsinda ry'abadepite (10 n'abakozi b'Inteko 5) riyobowe na Hon Dep Munyangeyo Théogène basuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba uko abaturage babayeho mu byiciro rusange byose by'ubuzima, hagamijwe kwihuta mu iterambere n'igenamigambi. Uru rugendo rukaba ruzamara iminsi 4, umwe wo kuganira n’abayobozi n’abakozi ku Karere n’indi 3 mu Mirenge basura ibikorwa banaganira n’abaturage.

 

▪Ibyo bikozwe mu rwego rwo kugira ngo abadepite bamanuke kuganira n'abayobozi n'abaturage uko babayeho, ibyifuzo byabo n'uruhare rwabo mu iterambere ribegerezwa.

 

▪Umuyobozi w'Akarere yabagejeho bimwe mu bikorwa by'ingenzi Akarere kagezeho, yibanda cyane ku bikorwa remezo mu byiciro binyuranye: imihanda, inganda, amavuriro, amahoteri n'ubukerarugendo, amashanyarazi, amazi meza, uburezi, ...

 

Yabasobanuriye neza uburyo umuturage abona serivisi z'ubuzima, asobanura ibijyanye n'uburinganire n'ikibazo cy'ihohotera rishingiye ku gitsina, uburenganzira bw'umwana cyane cyane kurwanya isambanywa ry'abana.

 

▪Nyuma yo kubaza ibibazo  no gusobanurirwa, abadepite bashimye cyane ibyo bagaragarijwe. Kuva ejo kuwa gatatu bazatangira urugendo mu Mirenge mu matsinda anyuranye, basura ibikorwa by'iterambere bihari kandi baganira n'abaturage, bakazasoza kuwa gatanu bamaze kugera mu Mirenge yose.

Murakoze