UMUNSI WA KABIRI W’URUZINDUKO RW’ABADEPITE MU KARERE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Mutarama 2020, Itsinda ry’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryakomeje urugendo mu Karere ka Gisagara. Ni urugendo batangiye ejo kuwa kabiri aho baganiriye n’abakozi n’abahagarariye inzego zitandukanye ku biro by’Akarere. Uyu munsi bakoze amatsinda mato 5, baharekejwe n’abakozi b’Akarere basuye imirenge 5: Gikonko, Mukindo, Save, Kigembe na Gishubi.

 

▪Mu gitondo baganiriye n’abakozi b’Umurenge, Abagize Njyanama y'Akarere bashobora kuboneka ku Murenge, abagize Njyanama y’Umurenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore, iy’abafite ubumuga, iy’urubyiruko, abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge, uhagarariye abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero, abajyanama b’ubuzima, …

 

▪Mu kiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagaragarije abashyitsi bimwe mu bikorwa mu byiciro bitanukanye byagezweho mu Murenge, anagaragaza uko ibibazo bagaragarijwe n’abadepite ubwo baheruka byakemuwe.

 

▪Nyuma y’ibiganiro basuye ibikorwa bitandukanye biri mu Murenge: amashuri, amavuriro, amazi meza, amashanyarazi, imihanda, ikoranabuhanga na serivisi z’irembo, basura na bamwe mu baturage mu ngo zabo.

 

▪Nyuma ya saa sita (15:00), muri iyo Mirenge yasuwe yose habaye Inteko z’abaturage, abadepite biganirira n’abaturage banabagezaho ibibazo n’ubutumwa ku nzego zinyuranye zo hejuru bafite. Banarebaga cyane uburyo abaturage banyuzwe n'ibyo bagejejweho n'urihare rwabo mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ryabo.

 

▪Muri izi nteko z’abaturage, Nyobozi y’Akarere yazitabiriye ku buryo bukurikira:

Mayor: Gikonko ahari Team Leader w’itisinda ry’abadepite

VM ED: Mukindo

VM AFSO: Save

ES w’Akarere: Gishubi

Kigembe: Akarere kahagarariwe Dir Admin (mu mwanya wa DM wari mu kazi I Kigali).

 

▪Aho hose byagenze neza, urugendo rukaba ruzakomeza ejo kuwa kane mu yindi mirenge 5, rukazasozwa kuwa gatanu, aho nyuma yo gusura izaba yasigaye bazagaruka ku Karere kugira ngo bagire inama batanga.

 

Murakoze.