Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye Akarere ka Gisagara

Uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020 Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye Akarere ka Gisagara, asura ibikorwa bitandukanye by'iterambere n'imibereho myiza by'abaturage.

 

▪Ibikorwa byasuwe:

Home Based ECD y'Umudugudu w:Akabagagi, Akagari k'Umunini, Umurenge wa Kansi. Abashyitsi barebye uko abana biga, banabaha indyo yuzuye n'amata.

 

Umudugudu Ntangarugero wa Kaburanjwiri, Akagari k'Umunini, Umurenge wa Kansi.

 

▪Prime Minister n'abo bari kumwe bashimye cyane uwo mudugudu, uburyo wageze ku mihigo yose, isuku ihari n'uburyo abaturage bumva gahunda za Leta kandi bashyize hamwe mu kwishakira ibisubizo.

 

▪Yahateye ibiti by'imbuto ziribwa, anasaba abaturage ko buri wese yagira ibiti b'imbuto birenze 3.  Yasabye ko best practices ziri Kaburanjwiri zakwira n'ahandi mu gihugu cyose.

 

Poste de Sante ya Muyira, iherereye mu Mudugudu wa Zihare, Akagari ka Muyira, Umurenge wa Kibirizi.

 

▪ Barebye uburyo serivisi zitangwa, bashimishwa n'uko zikora neza kandi ziha abaturage serivisi nziza, dore ko buri Kagari gafite ivuriro.

 

Abahinzi b'Umuceri , bibumbiye muri Koperative Cooproriz Ndyiryi, iherereye mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Musha.

 

▪Baganiriye n'abayobozi ba Koperative ndetse n'abanyamuryango, babagaragariza ibyo bagezeho, abashyitsi babaha inama zo kunoza imikorere n'imikoranire kugira ngo abahinzi b'umuceri barusheho kwiteza imbere kandi igiciro cy'umuceri ntikizabe kinini ku isoko.

 

Umushinga wo Kubaka uruganda ruzabyaza nyiramugengeri mo amashanyarazi ruherereye mu Mudugudu wa Buye,  Akagari ka Kabumbwe Umurenge wa Mamba.

 

▪Yashimye cyane aho rugeze rwubakwa, yizezwa ko mu kwezi kwa 6/2020 ruzaba rwamaze gutanga amashanyarazi.

 

Ibitaro by'Akarere bya Gakoma biherereye mu Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba.

 

▪Muri uru ruzinduko, Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yaherekejwe n'aba Minisitiri batandukanye n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu:

 

1. Mininisitiri w'ubuzima

2. Minisitiri w'ubuhinzi

3. Minisitiri w'ibikorwa remezo

4. Minisitiri mu biro bya Minisitiri w'Intebe Ushinzwe ibikorwa by'Inama y'Abaminisitri

5. Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

6. MoS MINALOC ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

7. National Coordinator of NCDP

8. Umuyobozi w'ingabo mu Ntara y'Amajyepfo

9. Umuyobozi wa Police mu Ntara y'Amajyepfo

10. RF Commander mu Ntara y'Amajyepfo

11. Umuyobozi wa RCA ku rwego rw'igihugu

12. DG RAB

13. Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe

14. DG MINALOC ushinzwe Administration & Decentralization

15. Umuyobozi wa RIB mu Ntara y'Amajyepfo

16. Perezida w'Inama Njyanama w'Akarere

17. Abagize Komite Nyobozi

18. Abayobozi b'Inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere

19. N'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

 

▪Muri uru ruzinduko Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yashimye ibimaze kugerwaho, yakira ibibazo bitandukanye anizeza ko bizabonerwa umuti kandi anatanga inama kugira ngo iterambere n'imibereho myiza bishobore kwihuta.