MoS MINEDUC Dr Isaac Munyakazi yatashye amashuri y’incuke mu Murenge wa Musha

Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara uri mu Mirenge ifite abana bato benshi ariko bakaba ntaho bari bafite bigira, abaturage bakaba bishimiye cyane ko babonye amashuri y’incuke yujuje ibyangombwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, mu Murenge wa Musha, ku cyigo cy’amashuri abanza cya Munyegera hatashywe ibyumba by’amashuri y’incuke 3 byujuje ibisabwa kandi birimo ibikoresho bya ngombwa byose.  Igikorwa cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Isaac Munyakazi ari nawe wari umushyitsi mukuru ari kumwe n’uhagarariye UNICEF mu Rwanda n’abandi banyacyubahiro n’abaturage benshi.

Dr Isaac Munyakazi, amaze guca akagozi no kuzenguruka ayo mashuri, guha abana amata no kureba ibitabo n’ibindi bikoresho by’imfashanyigisho abafatanyabikorwa bazaniye abana, mu ijambo yageje ku bitabiriye uwo muhango, yashimiye cyane UNICEF Rwanda kuko ngo yaramuganirije amubwira ikibazo kiri muri Gisagara cy’abana badafite aho kwigira, ahita amwemerera inkunga yo kubaka kandi mu minis 15 baba baratangiye.

Yasabye abaturage ba Musha by’umwihariko kubyaza umusaruro aya mashuri, bakohereza abana ku ishuri ntihagire umwana uvutswa uburenganzira bwo kwiga kandi bagatangira hakiri kare kuko babonye ishuri rigenewe abana bato. Ibyo bizatuma hashimangirwa ihame ry’uburezi kuri bose n’uburezi bufite ireme.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda yasabye abayobozi b’Akarere n’abaturage ba Musha by’umwihariko gufata neza aya mashuri bubakiwe, kandi anabemerera kububakira byihuse igikoni kigezweho kizajya gifasha abana kubona ifunguro bakiga batagweragwera badata umwanya bataha gushaka ifunguro iwabo kuko hari abo biviramo guta ishuri cyangwa kwiga nabi.

Abaturage bishimiye iki gikorwa cy’ingirakamaro ngo kuko babonye igisubizo cy’ikibazo cyari kibakomereye. Ngo ntibazemera ko hagira umwana uta ishuri cyangwa utajya kwiga kandi babonye amashuri meza hafi yabo.

Ayo mashuri yubatswe iruhande rw’amashuri abanza mu kigo cya Munyengera akaba yuzuye atwaye miriyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ubwe akaba ari we watangije iyubakwa ry’aya mashuri kuwa 18 Nzeri 2019, aka yuzuye nyuma y’amezi atatu gusa, none abana bakaba baratangiye kuyigiramo uyu mwaka 2020.

Igikoni kigiye gutangira kubakwa kikaba kizatwara miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ayo mafaranga yose yarabonetse.

 

Murakoze.