Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa kabiri 06/10/2020

1. Mu Karere kose hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa n'Akarengane 06-13/10/2020.

 

▪ Icyumweru cyatangijwe n'Umuyobozi  w'Akarere mu kiganiro cyo kurwanya ruswa n'akarengane yagiranye n'abakozi bakorera ku HQs.

 

▪ Hatanzwe ibiganiro:

- Ruswa icyaricyo, ibiyiranga n'ingaruka ku bantu n'igihugu muri rusange

- Ibyagaragaye mu bushakashatsi kuri ruswa n'akarengane mu Karere ka Gisagara

- Hakoreshejwe uburyo bwa brain storming: Kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya, kwirinda no gukumira ruswa n'akarengane.

 

▪ Umuyobozi w'Akarere yashoje ibiganiro asaba abakozi kugira indangagaciro z'ubunyangamugayo, gukunda igihugu n'abagituye kuko icyerekezo cya Leta yacu ni imiyoborere ishingiye ku muturage: centered citizens governance

 

Yagize ati: U Rwanda ni igihugu gito, gifite resources nke ariko gifite abantu bari smart. Tugomba gukora cyane nk'uko HE abidushishikariza

 

▪ Mu Mirenge yose naho habereye ibiganiro nk'ibyo, bikorwa ku bufatanye bw'ubuyobozi n'inzego z'umutekano.

 

2. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere, Umuyobozi w'Akarere yayoboye inama yitabiriwe na bamwe mu bagize PSF y'Umurenge wa Ndora.

 

▪ Ibyaganiriwe:

- Gukangurira abanya Gisagara batahatuye gukunda iwabo

- Kugira uruhare mu kuzamura centre ya Gisagara

- Kuvugurura centre ya Gisagara ikajyana n'igihe

- Kwishyira hamwe kugira ngo ubushobozi buhari budatatana ahubwo bwifashishwe mu iterambere rya rusange

 

3. Hirya no hino mu Mirenge hakomeje igikorwa cyo kwihutisha igihembwe cy'ihinga 2021A, basaba abahinzi kudata igihe kandi bagakoresha imbuto yatoranyijwe n'ifumbire, bikajyana no kurwanya isuri no gutera ubwatsi bw'amatungo.

 

Murakoze