HATANGIJWE ICYUMWERU CYO KURWANYA RUSWA N'AKARENGANE: 06-13/10/2020

Kuri uyu wa kabiri 06 Ukwakira 2020, mu Karere kose ka Gisagara hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa n'Akarengane kikazageza kuwa 13/10/2020.

 

▪ Icyumweru cyatangijwe n'Umuyobozi  w'Akarere mu kiganiro cyo kurwanya ruswa n'akarengane yagiranye n'abakozi bakorera ku HQs.

 

Hatanzwe ibiganiro:

- Ruswa icyaricyo, ibiyiranga n'ingaruka ku bantu n'igihugu muri rusange

- Ibyagaragaye mu bushakashatsi kuri ruswa n'akarengane mu Karere ka Gisagara

- Hakoreshejwe uburyo bwa brain storming: Kungurana ibitekerezo ku ngamba zo kurwanya, kwirinda no gukumira ruswa n'akarengane.

 

▪ Umuyobozi w'Akarere yashoje ibiganiro asaba abakozi kugira indangagaciro z'ubunyangamugayo, gukunda igihugu n'abagituye kuko icyerekezo cya Leta yacu ni imiyoborere ishingiye ku muturage: centered citizens governance

 

Yagize ati: U Rwanda ni igihugu gito, gifite resources nke ariko gifite abantu bari smart. Tugomba gukora cyane nk'uko HE abidushishikariza

 

▪ Mu Mirenge yose naho habereye ibiganiro nk'ibyo, bikorwa ku bufatanye bw'ubuyobozi n'inzego z'umutekano.