URUGANDA RWA NYIRAMUGENGERI RWUBAKWA MU MURENGE WA MAMBA RWABAYE IMBARUTSO Y’ITERAMBERE

Mu Karere ka Gisagara harubakwa uruganda rucukura nyiramugengeri rukayivanamo umuriro w’amashanyarazi ya 80M azakoreshwa mu gihugu hose. Mu gace kubakwamo urwo ruganda iterambere ryageze ku baturage.

 

Kuva mu mwaka wa 2017, mu Karere ka Gisagara Umurenge wa Mamba Akagari ka Kabumbwe mu Mudugudu wa Buye harubakwa uruganda rwa nyiramugengeri rukayitunganyamo amashanyarazi angana na megawati 80 (80M). Igikorwa cyo kubaka urwo ruganda cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ibikorwa remezo kuwa 19 Gicurasi 2017, rukaba rufite agaciro kamiliyoni 350 z’amadolari y’Amerika.

Kubaka uruganda byari biteganijwe kurangira mu kwezi Gashyantare 2020 (Kugeza amashanyarazi mu Muyoboro mugari w’Igihugu). Kubera ikibazo cya COVID19 cyakerereje imirimo biteganyijwe ko umuriro uzatangira kujya mu nsinga rusange mu Ukuboza 2020. Biteganyijwe ko 70M zizajya mu muyoboro rusange w’igihugu (40% w’ingufu igihugu gikoresha) naho 10M zigasigara zikoreshwa mu ruganda.

Kubaka uru ruganda byatanze akazi ku baturage benshi, baba abo mu gihugu, abo mu Karere ka Gisagara no mu mu mahanga. Ubu rukoresha abakozi bagera ku 1255, bikaba biteganyijwe ko nirumara kuzura ruzakoresha abakozi bahoraho hagati ya 50-100. Ibyo byateje abaturage imbere ku buryo bufatika ari abahakora ndetse n’abahaturiye ku bw’amafaranga bahakorera kimwe n’ubucuruzi bukorerwa muri ako gace.

Inyungu z’uru ruganda ni nyinshi haba ku gihugu no ku baturage:

·   Ruzongera ingufu igihugu gisanzwe gifite:40%

·   Ruzakoresha imbaraga ziboneka mu gihugu (nyiramugengeri yo mugishanga cy’Akanyaru)

·   Ruzagabanya ingufu igihugu cyatumizaga hanze (Diesel fuel will be switch off)

·   Ruzatuma u Rwanda rwihaza ku ngufu z’imbere mu gihugu bityo bigabanye amadovize yoherezwaga hanze kugura ibikomoka kuri petrole (Diesel and HFO)

·   Kongera ubukungu bw’u Rwanda

·   Inganda ziziyongera

·   Kongera imisoro y’ibyinjira mu gihugu

·   Igiciro cy’amashanyarazi kizagabanuka

·   Gutanga imirimo (ubu umushinga urakoresha abakozi 1255)

·   Gutanga akazi mu gihe uruganda ruzaba rukora (abakozi 50-100 )

·   Ibikorwaremezo byageze ku baturage baturiye umushinga: amazi, amashanyarazi, umuhanda

·   Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho

·   Gutanga imirimo y’aho umushinga uherereye/abaturage babona akazi, bagurisha imyaka yabo, guteza imbere ibikorwa bibafasha kuva mu bukene (social corporate responsibility)

Uru ruganda ni imbarutso y’iterambere ku buryo bugaragarira buri wese urubonye, akareba inyubako zihari, abakozi bahakora n’ibikorwa by’ubucuruzi bigaragara muri ako gace n’imiturire igenda ihinduka. Abaturage batatekerezaga ko amashanyarazi yabageraho bakayumva nk’inkuru ubu barakanda ku rukuta amatara Akaka mu nzu zabo.