Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 08/02/2021

Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu mbere 08/02/2021

 

1.         Habaye inama ya JOC yaguye, yahuje Komite Nyobozi y'Akarere, Abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, n'abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere n'Abakozi bashinzwe Inyubako z'amashuri, akaba atararangira.

▪ Inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere.

Yaganiriye ku ngingo zikurikira:

- Umutekano muri rusange

- Gahunda yo kurangiza byihuse inyubako z'amashuri.

 

2.Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama yahuje Komite Nyobozi y'Akarere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere.

Yari igamije kureba aho imihigo 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa no kwitegura isuzuma (assessment) rizakorwa n'Intara kuri uyu wa kane 11/02/2021.

 

3.  Mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye umuhango wo kurahirira kuba abahesha b'inkiko batari ab'umwuga.

▪ Harahiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyanza Gatongore Mugabo James n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi Nsabimana Theogene.

▪ Bafashe kw'ibendera, indahiro yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, imbere ya Komite Nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami y'imirimo ku Karere.

 

4.         Kuri iki gicamunsi, Komite Nyobozi y'Akarere n'abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere basuye Imirenge  ikora ku mupaka ya Gishubi Kigembe Mukindo Muganza na Nyanza mu rwego rwo kubafasha kunoza igikorwa cya profiling y'abaturage.

▪ Umuyobozi w'Akarere yagiye mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi, NISS yagiye mu Murenge wa Mukindo.

 

Murakoze