INTARA Y’AMAJYEPFO YASUZUMYE AHO IMIHIGO Y'AKARERE 2020-2021 IGEZE ISHYIRWA MU BIKORWA

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Gashyantare 2021, muri gahunda yayo yo guhuza no gukurikirana ibikorwa by’Uturere, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba aho imihigo 2020/2021 igeze ishyirwa mu bikorwa no gutanga inama kugira ngo izagerweho ku kigero cyo hejuru.

Mu masaha ya saa mbiri n’igice  Team y'Intara y'Amajyepfo iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo Bob Gakire yari igeze ku Karere ka Gisagara mu rwego rwo kureba aho imihigo 2020-2021 igeze ishyirwa mu bikorwa nyuma y'amezi 6 itangiye.

Bageze ku Karere, hamwe na Komite Nyobozi y'Akarere na bamwe mu bakozi, bakoze Teams 3:

 

a) Team1: iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (VM ED) n’umukozzi w’Intara ushinzwe itumanaho no guhuza inzego (Province Public Relations & Comm) basuye Ibikorwa mu Mirenge ya Ndora, Save, Musha, Gikonko na Mamba

b) Team 2: iyobowe na Division Manager w’Akarere ari kumwe na Dir Planner w’Intara Mutambuka na Evanisse (Province) basuye Imirenge ya Gishubi, Muganza, Mugombwa na Mukindo

c) Team 3: iyobowe n’umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ari kumwe na Antoine PFM Specialist n’Umujyanama mu by’amategeko (Legal Advisor) ku Ntara basuye Imirenge ya Nyanza, Kigembe, Kansi na Kibilizi.

▪ Imirenge yose bayigezemo, basuye Ibikorwa bitandukanye by'imihigo 2020-2021 bakanaganira nk'abagenerwabikorwa (abaturage).

▪ Muri rusange bashimye aho Ibikorwa bigeze, aho bibaye ngombwa bagatanga inama zituma byihutishwa bikarangira vuba.

MURAKOZE