INAMA Y’UMUTEKANO ITAGUYE Y’INTARA Y’AMAJYEPFO YASUYE AKARERE KA GISAGARA

Ku itariki ya 24 Gashyantare 2021 Inama y'umutekano itaguye y'Intara y'Amajyepfo iyobowe na Guverineri w'Intara yasuye Akarere ka Gisagara, iganira n'abagize inana y'umutekano yaguye y'Akarere ka Gisagara.

▪ Intego y'uruzinduko:

- Kuganira ku mutekano mu Karere ka Gisagara nk'uko biri mu nshingano z'Intara zo guhuza no gukurikirana ibikorwa.

- Ikibazo cyo kwiba inka kigaragara mu Karere

- Kwihutisha iterambere ry'abaturage

- Kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage - HSIs

 

▪ Umuyobozi w'Akarere amaze kubaha ishusho rusange y'umutakano, Abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara batanze inama zinyuranye zafasha Akarere gutsimbataza umutekano n'uruhare rw'ibyiciro bitandukanye by'abaturage  mu gukumira ibyaha bitaraba no kwihutisha iterambere n'imibereho myiza by'abaturage.

 

▪ Mu gusoza, Guverineri yashimye Akarere ka Gisagara ko kazwiho kugira inzego zegereye abaturage zubatse neza kandi zikora, ariko asaba kutirara kuko abagizi ba nabi nabo barahari kandi bahora bashaka ahari icyuho ngo basohoze imigambi yabo mibi: kwiba, kwenga no gucuruza nyiranatare, ...