Abaturage ba Gisagara bishimiye guhabwa urukingo rwa COVID19

Mu Karere ka Gisagara, mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro Kibilizi na Gakoma harabera igikorwa cyo gukingira abanyarwanda icyorezo cya COVID19.

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu Mirenge yose igize Akarere ka Gisagara hatangiye igikorwa cyo gutanga urukingo rwa COVID 19. Ku rwego rw'Akarere igikorwa cyatangirijwe mu kigo nderabuzima cya Gisagara n'icya Save, Umuyobozi w'Akarere na ba Visi Meya babimburiye abaturage guhabwa urukingo mu rwego rwo gutinyura abantu bose. Mu bigo nderabuzima bindi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge baruhabwaga mbere kugira ngo n'abandi bose bagafatireho mu byiciro byabo nk’uko byateganyijwe.

Muri rusange, abaturage bitabiriye bishimishije cyane kandi hose mu bigo nderabuzima 14 n'ibitaro 2 biri mu Karere igikorwa cyangenze neza. Komite Nyobozi, abayobozi b'inzego z'umutekano na bamwe mu bakozi ku Karere bamanutse mu Mirenge gufatanya na ba ES b'Imirenge gukurikirana igikorwa.

Iki gikorwa cyanakomeje ku munsi wo kuwa gatandatu 06 Gashyantare 2021 ari nabwo cyarangiye. Icyagaragaye ni yko abaturage ba Gisagara bishimiye kuba babonye urukingo, dore ko icyo cyorezo nabo cyamaze kubinjirana. Ibyiciro bitarakingirwa birasaba ubuyobozi gukora ibishoboka byose bagatumiza izindi nkingo kugira ngo nabo bakingirwe.

Umuyobozi w’Akarere Rutaburingoga Jerome, ubwo yatangizaga icyo gikorwa, yabwiye abaturage ko kuba bagiye gukingirwa bitavanaho gukomera kwirinda icy cyorezo no kubahirirza amabwiriza yo kukirinda. Abantu bose ntibarakingirwa, kandi n’urukingo rutangwa kabiri kugira ngo umubiri ube ugize ubudahangarwa buhagije. Yabasabye ahubwo ko bagomba kongera imbaraga mu kwirinda no gukumira, ibisubizo byose bigahuriza hamwe kurandura icyo cyorezo mu Rwanda rwacu.

Murakoze