Kwizihiza umunsi w’abagore byaranzwe no kuboroza inka 11 n’andi matungo magufi

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore uba kuwa 8 Werurwe buri mwaka, abagore bo mu Karere ka Gisagara bishimiye korozwa inka n’andi matungo magufi mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya covid-19.

 

Ni igikorwa cyabereye ku rwego rw’umudugudu mu bice bitandukanye by’Akarere, hirindwa gukora ibirori mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19, binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021 igira iti “Munyarwandakazi, ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na Covid-19”.

Mu buhamya bwa bamwe mu bagore batuye mu Murenge wa Save mu Kagari ka Rwanza, bavuga ko umugore wo muri Gisagara amaze kugera ku iterambere rishimishije kandi ko urugendo rugikomeje cyane cyane binyuze mu gukorera hamwe mu matsinda n’amakoperative.

Mukarwigira Asterie utuye mu Kagari ka Rwanza yagize ati “Iwanjye nishimira ko nareze abana banjye bakarangiza kwiga, nagize iterambere kuko mfite umuriro w’amashanyarazi n’amazi kandi kubera ubuyobozi bwiza. Kera umugore ntiyafataga ifaranga ariko ubu turajya muri banki tukabitsa, tukabikuza tugacuruza, imyaka tukayihunika ntidusonze, tugatanga mituweri ntitugire ikibazo”

Mukamurisa Alphonsine nawe yagize ati “Niteje imbere iwanjye, abana banjye barize kandi nabashyize mu matsinda yo kwiteza imbere. Ndebye aho ntuye no mu Murenge wacu wa Save muri rusange mbona abagore barateye imbere kuko bari mu matsinda abibafashamo.”

Aba bagore banavuga ko bakomeje urugamba rwo kuziba icyuho kikigaragara mu mibanire ya bamwe mu bashakanye bitwaza uburenganzira bwabo bagahohoterana.

Mukarwigira yakomeje agira ati “Hari abagore bamwe bitwaza uburinganire bakabucurika bagahohotera abagabo, abagabo nabo bagahohotera abagore bitwaje imbaraga bafite ngo umugore ntavuge ariko ubu turikubikoraho, ingo nyinshi ziteguye gutanga ubuhamya kubera impinduka zagize mu mibanire”

Mukamurisa nawe yagize ati “Aho tugomba gushyira imbaraga turi kubikora, twashinze ishuri ry’umuco twigisha ingo zibanye nabi, tugenda twigisha imiryango itandukanye, ducurukura ibyacuramye, tukigisha abagore ko ari ubwuzuzanye bakaba ba mutima w’urugo, umugabo nawe akaba umutware w’umuryango.”

 

Uwizeyimana Francoise, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gisagara, yavuze ko bishimira ko abagore bataheranwe n’ingaruka za Covid 19 bagakomeza ibikorwa byo kwiteza imbere. Yabasabye gukomeza guhangana n’icyo cyorezo, birinda kandi barinda imiryango yabo.

Yagize ati “Icyo twishimira ni uko abagore bamaze guhindura imyumvire. Mbere twari abo mu gikari, tugomba kuvuga twemeza cyangwa duhakana dukoresheje umutwe, ugasanga abagabo badutekerereza cyangwa ku kibazo cyose kireba urugo ngo jyenda ubaze umugabo, ariko ubu umugore ageze ku rwego rwo kukubwira icyo atekereza cyangwa yifuza, kugira uruhare mu bireba urugo no gufata ibyemezo aho bobaye ngombwa.

 

Akomeza avuga ko hari ishuri ry’umuco muri buri Murenge ryitezweho gukemura ibibazo by’amakimbirane n’ihohotera bikigaragara muri zimwe mu ngo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence yibukije abagore bo mu Murenge wa Save kugendana indangagaciro za mutima w’urugo anabakangurira gucyaha bagenzi babo bakigoreka imyitwarire.

Yagize ati “Abagore tuba dufite ibisubizo byinshi, ikibi ni uguhera mu maganya no gukora ibidakwiye. Haracyari bake bitwaza ubwo burenganzira n’ubwo bushobozi twagize bagakora ibidakwiye ariko nabo mujye mubegera mubakebure. Umugore abe imbarutso y’icyiza cyose kiri mu mudugudu atuyemo, buri mugore wese ndamwifuriza kugira indangagaciro za mutima w’urugo ziganisha ku iterambere igihugu cyifuza.”

 

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 no gufasha abagore gukomeza kwiteza imbere, kubufatanye n’umuryango Action Aid, abagore bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gisagara bahawe amatungo arimo inka 11 n’ihene 25.

Hatanzwe kandi udupfukamunwa ku bagore batishoboye, hatangwa ibikoresho by’isuku birimo kandagirukarabe n’isabune ku marererero y’abana, hatangwa ibikoresho by’isuku ku bakobwa n’ibindi bitandukanye.

 

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara habarurwa amatsinda y’abagore akora neza 1295 n’amakoperatine 14.

Aha harimo koperative y’abanyamuryango 675 bakorera ubuhinzi bw’imbuto n’imboga mu gishanaga cya Duwani, Koperative y’abanyamuryango 152 bakorera ubworozi bw’inzuki no gucuruza inyama mu Murenge wa Gishubi, Abakorera ubudozi butandukanye mu gakiriro ka Rwanza n’abandi batandukanye.