Rwanza: Abagera ku 103 bapimwe Virus itera SIDA muri service za YEGO center

Mu isoko rya Rwanza hatangiwe services z'ubuzima za YEGO Center zikaba zakurikiranywe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  akaba na Chairperson wa Board ya YEGO Center.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2021, uyu muyobozi yari kumwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save Ntiyamira David.

Iki gikorwa cyasize abagera ku 103 bapimwe virusi itera SIDA, abitabiriye gahunda zo kuboneza urubyaro ni 11 naho abahawe udukingirizo mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ngaruka zikomoka kuri iki gikorwa ni 798.

Mu butumwa umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahaye abaturage, yabasabye kwirinda gusambana, abo binaniye bakirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, bagakoresha agakingirizo. Yasabye urubyiruko by’umwihariko kugaruka ku gicumbi cy’umuco nyarwanda no kubaha Imana ntibiyandarike cyangwa ngo bishore mu busambanyi, ahubwo bakoreshe ubwenge n’imbaraga Imana yabahaye biteze imbere kandi bateze n’igihugu imbere kuko ni bo mbaraga z’igihugu, ni bo Rwanda rw’ejo n’abayobozi b’ejo.

 

Habineza Jean Paul yanasuye kandi isoko rya Rwanza mu rwego rw’ubukangurambaga bwagutse bwo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19.

 

Mu rwego rwo kwirinda covid 19 kandi hanabaye igikorwa cyo gupima abantu COVID19 (screening) mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye, hapimwa abantu 1526.

Muri zone y’ibitaro bya Kibilizi (ibigo nderabuzima: Kigembe, Agahabwa, Kansi, Gikore, Kibilizi, Kibayi, Gisagara, Mugombwa, Kirarambogo, inkambi y’impunzi ya Mugombwa nibitaro bya Kibilizi) hapimwe abantu 1240 naho muri zone y’ibitaro bya Gakoma (ibigo nderabuzima bya Gishubi, Musha, Save, Gikonko, Gakoma n’ibitaro bya Gakoma) hapimwe abantu 286.