Bimwe mu byakozwe kuri uyu wa 31 Werurwe 2021

1.   Umuyobozi w'Akarere yitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri RC Huye cyateguwe n'urwego rw'Umuvunyi.

 

▪ Muri iki kiganiro yarikumwe na :

- Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara

- Umuyohozi w'Akarere ka Huye

-   Umuvunyi wungirije ,ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa n'akarengane Mme YANKURIJE Odette

 

▪ Ni ikiganiro kibanze ku gusobanurira abaturage ruswa n'akarengane,  uruhare rwabo mu kuyikumira, kuyirwanya no gutanga amakuru.

 

▪ Abaturage bahawe umwanya batanga ibitekerezo n'ibyifuzo byafasha mu gukumira ruswa n'akarengane.

 

2.   Uyu munsi VM ED ari kumwe na Ag Dir ANR, Vice Presidente wa CNF n'uhagarariye MTN yayoboye igikorwa cyo gutanga Smartphones ku bajyanama b'ubuhinzi n'Abayobozi b'Amakoperative z'ubuhinzi n'ubworozi b'abagore muri Gahunda ya Connect Rwanda.

 

▪ Ni igikorwa cyateguwe na MINICT ku bufatanye na MINALOC, MINAGRI n'abandi bafatanyabikorwa, hakaba hatanzwe Smartphones zifite agaciro ka 120,000 Frw buri imwe, zihabwa abagore 135.

 

▪ Terefoni zatanzwe mu rwego rwo  gukomeza gufasha abagore kugera kuri byinshi bifashishije  ikoranabuhanga harimo nko  kwiyandikisha muri gahunda ya Smart nkunganire, kwishyura  servisi zitandukanye,  kumenya no gusakaza amakuru ku mbuga nkoranyambaga n' ibindi.

 

▪ Abagore bashimiwe uruhare rukomeye bakomeje kugaragaza mu Iterambere ry'Akarere ka Gisagara ndetse  n'Igihugu muri rusange.

 

3. Ku biro by'Akarere habaye inama ya Komite y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, iyoborwa na VM ED, yitabirwa n'aba bakurikira:

- Komite ya NYC ku rwego rw,Akarere 

- Coordinator wa Youth volunteers ku Karere

- Perezida w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye kuri RPF mu Karere

- Coordinators ba NYC ku rwego rw,Imirenge.

- YSC Officer

- Umukozi wa BDF Gisagara

 

▪ Ibyari ku murongo w'ibyigwa :

1. Ishyirwamubikorwa ry'imihigo yihariye y'Urubyiruko

2. Ikiganiro kuri microleasing cyatanzwe na BDF

3. Kwibuka 27

4. Kurwanya no kwirinda Covid 19 .

 

4.       Ubuyobozi bw'Akarere bufatanyije n'inzego z'umutekano bukomeje kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

 

▪ VM ED, ubwo yayoboraga igikorwa cyo gushyirikiriza abagore bayoboye amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi, yasabye abo bagore kugira uruhare mu gukumira COVID19 mu ngo zabo n'ahahurira abantu benshi, cyane ko ababore ari bo benshi barema amasoko.

 

▪ Abagize Command Post ku rwego rw'Akarere bakomeje kumanuka mu Mirenge gufasha Command Posts z'Imirenge gukurikirana bantu bari muri Home Based Care n'ubukangurambaga mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bwa COVID19 no gukomeza ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo.

 

Muri urwo rwego, VM AFSO yasuye Umurenge wa Mugombwa naho Umunyamabanga Nshihgwabikorwa w'Akarere akaba yasuye Umurenge wa Save.

 

▪ Uyu munsi mu Murenge wa Ndora hakozwe sono mobile, ku bufatanye na Croix Rouge y'u Rwanda, ikangurira abaturage kwirinda bubahiriza amabwiriza yose nk'uko yatanzwe n'inama y'abaminisitiri.

 

▪ Ubukangurambaga bukoresha megaphone bwakozwe mu isoko rya Gisagara mu Murenge wa Ndora, Nyaruteja mu Murenge wa Nyanza n' Akabuga mu Murenge wa Mugombwa.

 

▪ Igikorwa cyo gupima abantu COVID19 mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro. Hapimwe abantu 2843 (Zone Hop Kibilizi: 1991, Zone Hop Gakoma: 852)

 

5.       Itsinda rya commission sociale mu Nama Njyanama y'Akarere riyobowe na Perezida wayo basuye Umurenge wa Mugombwa, hagamijwe ibi bikurikira: Gusura amashuri ari kubakwa kuri GS Mugombwa ya G+1 na EP Linda bareba progress yaho ageze.

Basanze imirimo isigaye ari ugushyiramo ibirahure, gusiga amarangi no gushyiraho garde fou.

 

▪ Bafatanyije n'izindi nzego zo mu Murenge, habaye kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid 19 yubahirizwa.

Itsinda ryasuye kandi Umurenge wa Mukindo bareba amazu yubakirwa abatishoboye muri IDP Model ya Mukiza, aho basanze imirimo igeze kuri 85%.

 

6.       Ku bufatanye na ZOE Rwanda, mu Murenge wa Mamba hatanzwe amabati 480 ku miryango 16 idafite aho kuba. Bahawe kandi  fil garvanisé 48kg n'imisumari y'amabati kg 48.

Hateganyijwe ko bazahabwa inzugi n'amadirishya nibamara gusakara.

 

Indi miryango 21 isigaye nayo izayahabwa imaze kuzamura.

 

7.       Mu rwego rwo kurinda umuhanda Huye-Gisagara-Douane Akanyaru Haut kugira ngo utangizwa n'amazi, habaye umuganda wahuje abaturage mu Murenge wa Kansi na Kigembe mu Karere ka Gisagara n'Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru n'inzego z'umutekano (Army & Police).

 

▪ Hakozwe igikorwa cyo guca inzira y'umugezi wa Migina kugira ngo usubire aho wahoze kuko wari umaze kwimuka warasatiriye uwo muhanda bikaba byawuviramo kwangirika.