Bimwe mu byakozwe 01.04.2021

1.  Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM ED n'umukozi ushinzwe imihanda yakiriye NGO y'abayapani yitwa CORE Community Road Empowerment

 

▪️Barateganya kuzatanga amahugurwa mu bijyanye no gukora imihanda y'igitaka mu buryo burambye. Bazibanda ku rubyiruko rwibumbiye mu matsinda n'amakoperative akora imihanda.

 

2. VM AFSO yakurikiranye igikorwa cyo gutaha kw'abanyeshuri bajya iwabo mu biruhuko.

Hose cyagenze neza.

 

3. Mu Mirenge ya Mukindo na Save ku bufatanye  bw'Akarere  n'umufatanyabikorwa Tubura, hatanzwe   inkoko 700 zahawe imiryango yo mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe.

 

▪ Abaturage bahawe izi nkoko bishimiye cyane iki gikorwa, bagaragaza ko zigiye kubakura mu bukene ndetse no kubafasha gukomeza kurandura imirire mibi.

 

4. Ku bufatanye na RWARRI, cooperative JYAMBERE MUHINZI yo mu Murenge wa Mukindo kugurisha 9,305kg z'ibigori muri AIF kuri 220Rwf/kg.

 

5. Association Modeste et Innocent AMI, yahaye abana  b'abakobwa n'abahungu 100 bo mu miryango itishoboye biga mu cyiciro cya mbere bo mu kigo cy'amashuri cya Kabumbwe mu Murenge wa Mamba inkunga y'amakaye, amasabune n'ibikapo byo gutwaramo amakaye.

 

▪ Bahaye kandi abana b'abakobwa 60 biga mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu inkunga y'ibikoresho by'isuku birimo Cotex, amasabune, Colgate n'uburoso bw'amenyo.

 

Aba bana bose AMI yabemereye  n'umwenda w'ishuri (uniforme).

 

6. Mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID19, Itsinda rya Komisiyo y'Imiyoborere myiza mu Nama Njyanama y'Akarere ryasuye Umurenge wa Gikonko mu rwego rwo gukomeza gukangurira inzego zikorera mu Kagari ka Cyiri, kongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwizwa rya covid 19.

 

Hafashwe ingamba nshya zo guhana no gukurikirana kurushaho abatubahiriza ayo mabwiriza.

 

▪ Igikorwa cyo gupima abantu (screening) mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro cyakomeje. Hapimwe abantu 2721 (Zone Hop Kibilizi: 2093, Zone Hop Gakoma: 628).

 

Murakoze