Imiryango 26 y’abatishoboye barokotse Jenoside yahawe inzu zo kubamo

Kuri uyu wa kabiri 06 Mata 2021, mu karere ka Gisagara hatashywe inzu 13 zahawe abatishoboye barokotse Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Ni inzu zizwi nka Two in One (2 in 1) zatujwemo imiryango 26  zikaba zubatse mu duce dutandukanye mu karere ka Gisagara.

Bamwe mu bahawe izi nzu bo mu murenge wa Muganza akagari ka Saga, Umudugudu wa Nyamiheto,  bashimiye ubuyobozi bwabubakiye izi nzu, bavuga ko ibihe byo kwibuka basembera bitaboroheraga, ariko ngo ubu kuba bagiye kibuka bafite aho baba birabafasha gukomera no kurushaho kwiyubaka.

Uyisabye Emmanuel yagize ati ” Ubuzima bwo mu bukode buraryana kuko nyirinzu hari ubwo yakubwiraga ati sohoka wenda n’imvura igwa, ubu nishimiye ko ejo nzabyuka nkajya no kwibuka ntawe unsohora kandi biranejeje cyane.”

Mukeshimana Alphonsine nawe yagize ati “Nacumbitse ahantu bansohoramo nk’igisambo mpita numva ari nka cyagihe cya mbere, iyo iki gihe cyo kwibuka cyageraga umuntu akansohora munzu, nahitaga numva ari nko muri cyagihe cyo mukwa Kane umuntu yiruka n’akarago. Ubu ndatuje, ngiye kwibuka ndi iwanjye kandi ndi kumwe n’abandi dusangire ibitekerezo, twiyubake.”

Aloys Nyirimana nawe yagize ati “Mfite umugore n’abana Bane, aho nari ndi nari ncumbitse, natangaga imibyizi nkabura uko nkorera urugo ukaba utagura n’inkoko kuko utabona aho uyishyira ariko ubu mbonye aho nshyira umuryango. Ubu n’iyo nava hano nkajya gupagasa I Kigali naba nziko mfite aho mbasize.”

 

Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gasengayire Clemence, ashimangira gutera imbere bisaba ko umuntu aba afite aho atekerereza, asaba abahawe izi nzu kuzifata neza no gukomeza kubungabunga isuku.

Yagize ati “Umuntu wese atuza kandi agatekana ari munzu ye, buriya kugira ngo witeze imbere ni uko uba ufite aho utekerereza heza. Kugira ngo abarokotse Genocide biyubake batekane, ni uko aba ahantu heza. Icyo tubasaba cyambere ni ukugira isuku kuburyo n’ubutaha nitubasura bazatwicaza heza nk’uko byagenze ubu.”

Uyu muyobozi yavuze ko aka karere gakomeje gahunda yo kubakira abadafite aho baba, haba mu kubaka inzu nshya ndetse no gusana izangiritse.

Yavuze ko mu mwaka utaha hari abandi bantu 66 bazubakirwa ku buryo ngo bitarenze imyaka 3 abaturage bazaba bamaze gutuzwa neza.

 

Izi nzu zatujwemo aba baturage ni inzu 13 za Two in One zikaba zatujwemo imiryango 26. Zubatswe mu gihe cy’amezi 3 zitwara amafaranga y’Urwanda 282,071,003.

 

Buri nzu ikaba ifite ibikoresho by’ibanze birimo intebe zo mu nzu, ameza, akabati, n’ibiryamirwa.

Izi nzu kandi zifite buri imwe igikoni, ubwiherero n’ubwogero zikaba z’irimo n’umuriro w’amashanyarazi.