I Kabuye habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 61

Kuri uyu wa 23 Mata 2021, Mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, ku Rwibutso rw'Akarere rwa Kabuye, Habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 no gushyingura imibiri mishya 61 iherutse kuboneka.

 

▪ Uyu muhango wahuje Imirenge 2: Muganza na Ndora, ariko ukaba wakozwe hubahizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Twashyinguye imibiri 61: 46 yo muri Ndora na 15 yo muri Muganza

 

▪ Umuhango witabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari nawe mushyitsi mukuru, VM ED, VM AFSO, Perezida wa IBUKA mu Karere, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere (RF CO, Ag DPC, DCI, Migration, NISS), Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirehge ya Ndora, Gishubi, Kibilizi, abahagarariye imiryango yashyinguye, uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuka Gisagara ariko baba i Kigali, bamwe mu bakozi b'Akarere.

 

▪ Munijambo umuyobozi w'Akarere yagejeje ku bari aho, yagarutse ku bayobozi babaye ibigwari bavuka muri Gisagara, aho kuzanira abturage iterambere, babigishije ingengabiterezo ya jenoside, kugeza jenoside ishyizwe mu bikorwa, kandi baba ari nabo babishishikariza abaturage kwica abatutsi.

 

Yagize ati: Gisagara twagize ibyago kabiri: abacuze jenoside ni abanya Gisagara (amategeko 10 y'abahutu). Abayoboye jenoside ku rwego rw'igihugu ni abanya Gisagara n'abaturanyi babo. Kuba kugeza ubu tukibona imibiri mishya kandi aho iboneka hatuye abantu, ni kimwe mu bimenyetso by'iyo ngengabitekerezo yacengeye mu bantu igihe kirekire.

Ibyo rero bidusaba gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo iyo ngengabitekerezo yagize igicumbi muri Gisagara irimbuke, abaturage bongere babane nk'abavandimwe.

 

▪ Yibukije abarokotse jenoside ko kuba bariho si impuwe z'ababicaga, ahubwo abasore b'abanyarwanda, ingabo zari iza RPF Inkotanyi ni zo zahagaritse iyo jenoside.

 

▪ Yashoje yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n'abashyinguye ababo uyu munsi by'umwihariko, abasaba kwibuka biyubaka.

 

▪ Hakurikiyeho gushyingura iyo mibiri uko ari 61, umuhango usozwa no gushyira indabo ku mva no gusura urwibutso.

Kwibuka Twiyubaka