UBUYOBOZI BW'INTARA Y'AMAJYEPFO BWAGENZUYE ISHYIRWA MU BIKORWA RY'IMIHIGO 2020-2021

Kuri uyu wa gatatu 28 Mata 2021, Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo bwasuye Akarere ka Gisagara mu rwego rwo kureba aho imihigo 2020-2021 bageze bayishyira mu bikorwa.

 

▪ Itsinda ryari riyobowe na Guverineri, rigizwe na:

- Abagize Inama y'Umutekano y'Intara: Governor,  Div CO, RPC, NISS ku rwego rw'Intara

- Abakozi b'Intara.

 

▪ Bamaze kugera ku Karere, hifashishijwe Power Point Presentation, Umuyobozi w'Akarere yabagaragarije ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imihigo. Bahise bakora Teams 4, 3 zijya kuri Terrain mu Mirenge inyuranye gusura ibikorwa, zijyana n'abayobozi b'Akarere n'ab'inzego z'umutekano, indi imwe isigara ku Karere ireba inyandiko zigaragaza ibyakozwe.

 

▪ Bagarutse ku Karere, bagaragaza ibyo babonye mu nyandiko no kuri terrain, banatanga inama z'ibyanozwa ku buryo isuzuma ryo ku rwego rw'igihugu ryazaba byanogejwe.

 

Murakoze