Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa mbere 27/04/2021

1. Mu Murenge wa Musha habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Musha imibiri 4 iheruka kuboneka.

 

▪ Umuhango witabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ari nawe wari umushyitsi mukuru, VM ED, VMAFSO, Perezida wa IBUKA, abayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Akarere (RF CO, DPC, DCI, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge ya Musha na Mamba, abahagarariye imiryango yashyinguye ababo, abakozi b'Umurenge wa Musha, bamwe mu baturage bahagariye abandi.

 

▪ Umuyobozi w'Akarere yagarutse kuri amwe mu mateka yaranze jenoside yakorewe abatutsi mu Karere ka Gisagara n'ubukana yagize kubera ko bamwe mu batangije ingengabitekerezo ya jenoside n'abagiye bayihembera bavuka muri Gisagara cg baturanye nayo.

 

▪ Yashoje yihanganisha abarokotse jenoside abibutsa ko ibyabaye bitazongera ukundi, abasaba gukomeza urugamba rwo kwigira kandi ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku mibereho myiza y'abarokotse jenoside.

 

2. Komite Nyobozi yagiranye inama n'abakozi bakorera ku Karere (Staff Management Meeting) bareba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa n'uburyo bwo kunoza inyandiko zikajyana n'ibikorwa biri kuri terrain hitawe no ku gihe byakorewe bijyanye n'igihe byari biteganyirijwe.

 

3. Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere, ari kumwe na Komite Nyobozi na Ag Div. Manager bagiranye ikiganiro n'abakozi b'Akarere bakorera ku cyicaro ku ruhare rwa Leta y'Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

 

▪ Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mateka u Rwanda rwaciyemo mu bihe by'ubukoroni n'uburyo ingengabitekerezo yubatswe mu banyarwanda kandi igahama, ubuyobozi bubi bukayishimangira, bukayikorera igerageza kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994  igahagarikwa n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

 

▪ Yashoje yibutsa abakozi ko inzira y'ubumwe n'ubwiyunge abanyarwanda bahisemo itazasubira inyuma, kandi twese tugomba guhuza imbaraga tukubaka u Rwanda n'abanyarwanda, tugasigasira ibyagezweho kandi tugakomeza urugendo rw'iterambera n'imibereho myiza tugomba kugeza ku baturage duhagarariye.

 

4. VM ED yagiranye ikiganiro n'abakozi b'urwego rwa DASSO mu rwego rwo kubakangurira inshingano zabo mu by'umutekano, imikoranire n'izindi nzego n'uruhare rwabo mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

 

▪ Baganiriye ku ngingo zikurikira:

- Kwirinda abamamyi ba Kawa

- Gahunda ya tubagororere mu muryango

- Umutekano harimo n'amarondo.

 

5. VM AFSO ari kumwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ibarurishamibare n'ushinzwe itumanaho no guhuza inzego basuye Umurenge wa Musha Umudugudu wa Zihare mu rwego rwo kureba aho bageze batunganya umudugudu wa mutima w'urugo.

 

Yabahaye inama z'ibyanozwa kugira ngo koko uyu mudugudu ube ntangarugero.

 

6. Uyu munsi kandi, mu cyumba cy'inama cya YEGO Center, Pro-femmes Twese hamwe yakoranye inama n'abagore n'abakobwa (champions) baturuka mu Mirenge ya Ndora na Mugombwa.

 

▪ Inama yari igamije kurebera hamwe uko gahunda y'ibikorwa bihaye iri gushyirwa mu bikorwa. Abagore n'abakobwa bagaragaje uruhare rwabo mu gukumira inda ziterwa abangavu, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ndetse no gushishikariza ababana mu buryo butemewe n'amategeko gusezerana.

 

Murakoze.