Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 27/05/2021

1. Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa, Akagari ka Baziro, Umudugudu wa Nyagatovu habereye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa Mutuelle de Santé 2021-2022 ku rwego rw'igihugu.

 

▪ Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Nyirarukundo Ignacienne ari kumwe n'Umuyobozi mukuru wa RSSB Rugemanshuro Regis. Bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ari kumwe na VM AFSO, Umuyobozi wa RF mu Karere, DPC, Uhagarariye ingabo mu Karere, NISS n'abandi bayobozi batandukanye.

 

▪ Mu kubaha ikaze, Umuyobozi w'Akarere yagaragaje muri make urugendo abanya Gisagara bakoze mu bukangurambaga bwa Mutuelle de Santé kugera aho bageze ku rugero rwo kumva ko kwishyura mutuelle ari inshingano yabo kandi babifitiye inyungu. Bajya kurangiza umwaka baramaze kwegeranya umusanzu w'umwaka ugiye gukurikira.

 

▪ Bamwe mu bayobozi b'imidugudu yarangije kwishyura 100% mutuelle 2021-2022 basangije abashyitsi n'abandi bakuru b'imidugudu ibanga bakoresha kugira ngo barangize 100% rugikubita. Basobanuye ko bamaze kubaka system ikomeye kandi irambye ishingiye ku myumvire abaturage bagezeho n'abayobozi bakabegera.

 

▪ Umuturage yagaragaje uburyo besa uyu muhigo binyuze mu kwibumbira mu matsinda, abafasha kwizigamira make make umwaka ukazarangira baramaze kubona umusanzu basabwa, bityo bikaborohera mu kuwutanga bakivuriza igihe.

 

▪ DG RSSB yashimye Akarere ka Gisagara kuba mu myaka 3 ishize karabaye ku isonga ku rwego rw'igihugu muri mutuelle de Sante, abasaba kudasubira inyuma.

 

▪ MoS MINALOC yashimye abaturage ba Gisagara imyumvire bagezeho ku bijyanye na Mutuelle de Sante no kwitabira uburezi, ashima ubuhamya yimvise ko ari inyigisho ikwiye gukwira mu gihugu hose, anatanga ubutumwa butamgiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwa Mutuelle 2021-2022. Yashimye ko yaje kubutangiza nyamara hari imidugudu yamaze kurangiza gutanga umusanzu wabo 100%, bigaragaza imyumvire bagezeho ko iri hejuru. Yashoje asaba gukomeza gushyira imbaraga mu bintu byose byabangamira imibereho myiza y'abaturage, by'umwihariko Umwana akarindwa ibiyobyabwenge by'uburyo bwose, bityo ibyiza bagezeho ntibisubire inyuma.

 

▪ Hatanzwe inka y'ubumanzi yahawe Abayobozi b'Imidugudu ba Nyamagana, Akagari ka Rwamiko, muri Muganza na Nkunamo yo mu Kagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi kuko bahize abandi kugera ku 100% ry'ubwitabire bwa Mituweli y'Abaturage bayoboye mbere y'abandi mu mwaka wa 2021-2022.

 

▪ Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yashyikirije DG w'ibitaro by'Akarere bya Kibilizi ingobyi y'abarwayi HE yabageneye biciye mu buyobozi bw'Akarere.

 

▪ Umushyitsi mukuru kandi yasuye umudugudu wa Mutima w'Urugo wa Nyagatovu mu Kagari ka Baziro, Umurenge wa Gishubi, aha abana amata.

 

▪ Abashyitsi bashoje urugendo basura itsinda ry'abagore ryiteje imbere mu Mudugudu w'Agasharu, Akagari ka Muganza mu Murenge wa Muganza, bakaba boroye inkoko zigera ku gihumbi.

 

2. VM ED ari kumwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ibikrwa remezo basuye inyubako y'uruganda rw'inyama rwubakwa mu cyanya cy'inganda cya Nyagasozi mu Murenge wa Kibilizi mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kubaka igeze.

 

▪ VM ED yashimye ibimaze gukorwa, atanga inama zafasha kugira ngo imirimo yihute kurushaho.

 

Murakoze