Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa 14 Gicurasi 2021

1. Mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Gisagara habaye inama nyunguranabitekezo kuri Gisagara land uses master plan, iyoborwa na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere.

 

 ▪Inama yitabiriwe na:

- Biro y'Inama Njyanama

- Komite Nyobozi y'Akarere

- Abayobozi b'Inzego z'Umutekano ku rwego rw'Akarere

- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge

- Abakozi bo muri OSC n'abakozi bo mu ishami ry'Ubuhinzi n'umutungo kamere.

- Perezida b'Inama Njyanama b'Imirenge

- Abayobozi b'amadini n'amatorero

- PSF

 

▪ Ikigamijwe: Kuvugurura igishushanyo cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Karere ka Gisagara kikajyana n'igihe

 

▪ Muri iyo nama hatanzwe ibitekerezo bigomba kongerwa muri master plan y'Akarere igizwe n'umujyi wa Ndora, ukaba wungirijwe na Kibilizi, Gikonko, Save na Mamba hamwe na site z'Imidugudu, nyuma ikazashyikirizwa Njyanama y'Akarere kugira ngo yemezwe, ibone gushyirwa muri system isimbure iyari isanzweho.

 

2.  Urubyiruko 135 rwigiye imyuga mu kigo cy'Urubyiruko cya YEGO CENTER Gisagara  mu mashami yo kudoda, kuboha imipira, gukora inkweto n'ibindi bifitanye isano ndetse n'ikorabuhanga (ICT) bahawe  Certificates.

 

▪ Igikorwa cyayobowe na VM AFSO ari kumwe n'intumwa ya DPC wari mu yindi nama ku Karere. Urubyiruko rwahawe impanuro yo kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe, ahubwo bakishyira hamwe bagakora ibikorwa byo kwiteza imbere. Kwishyira hamwe ni imbaraga kandi n'igihe habonetse inkunga mu mashyirahamwe ni ho zinyuzwa.

 

3. Mu rwego rwo gufasha no kwita ku miryango y'abana 12 bahoze mu buzererezi muri centre ya Ndora n'ahandi hirya no hino, habaye igikorwa cyo gushyikiriza abo bana ibikoresho by'ishuri birimo imyambaro y'ishuri amakaye n'amakaramu ndetse n'amatungo magufi (ingurube) kugira ngo bashobore kwiga neza kuko ubu bose basubijwe mu ishuri.

 

▪️Ayo matungo azafasha iyo miryango gukomeza kubabonera ibyangombwa by'ishuri. Ibyo bikoresho n'ayo matungo byatanzwe n'Akarere.

 

▪️Iki gikorwa cyayobowe na VM AFSO ari kumwe na ES w'Umurenge, umukozi ushinzwe iterambere ry'umuryango mu Karere, AFSO w'Umurenge n'abayobozi b'ibigo by'amashuri abo bana bigaho ndetse n'ababyeyi b'abo bana.

 

▪️VM AFSO yabahaye impanuro ku ruhare rw'abana n'urw'ababyeyi mu buzima n'imibereho y'ejo hazaza habo bana.

 

4. Mu rwego rw'ubugenzuzi n'ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi, VM ED yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mugombwa mu Murenge wa Mugombwa, aganira n'umuyobozi n'abakozi b'ikigo, bungurana inama ku mitangire ya serivisi.

 

▪️Umurwayi aba afite ibibazo ntakwiye kongererwa ibibazo byo kwakirwa nabi. Ahubwo kumwakira neza bikwiye kumugabanyiriza umubabaro.

 

5. Nyuma y'amahugurwa ku bagize Inama Njyanama z'Imirenge n'Utugari, uyu munsi hahuguwe abagize Nyobozi z'Imidugudu. Igikorwa cyabereye rimwe mu Karere kose.

 

6. Mu rwego rwo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID19, ku bufatanye bw'ubuyobozi, inzego z'umutekano na Youth Volunteers, hakozwe Ubukangurambaga mu isoko ryaremye rya: Musha mu Murenge wa Musha, irya Mburamazi mu Murenge wa Kansi.

 

▪️Ubukangurambaga bwakozwe kandi mu bigo by'amashuri yisumbuye, abanyeshuri n'abarezi bongera kwibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

 

▪️ Igikorwa cyo gupima abaturage covid19 (screening) mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro byakomeje. Uyu munsi hapimwe 2791 (Zone Hop Kibilizi: 2082, Zone Hop Gakoma: 709).

 

Murakoze