Bimwe mu bikorwa byaranze Akarere ka Gisagara kuri uyu wa gatanu 11 Kamena 2021

1. Mu cyumba cy'inama cya Yego Center, habereye inama isanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere y'igihembwe cya 4, iyoborwa na Chairperson Innocent Uwimana

 

▪ Ku murongo w'ibyizwe hari ingingo zikurikira:

- Gusuzuma ishyirwamubikorwa ry'ibyemezo by'inama y'ubushize

- Raporo y'ibyakozwe na za komisiyo mu mezi 3 ashize

 - Gusuzuma ibikorwa bya Komite Nyobozi mu mezi 6 ashize

- Progress y'Imihigo 20/21

- Gusuzuma no kwemeza igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu Karere

- Gusuzuma ibimaze gukorwa ku mushinga wa Gisagara EcoTourism.

 

2. Mu cyumba cy'amahugurwa cya YEGO Center hashojwe amahugurwa ku baganga bashinzwe ibyumba byagenewe urubyiruko ku bigo nderabuzima uko ari 14 na YEGO Center ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

 

▪ Aya mahugurwa yateguwe na sfhRwanda ku bufatanye na Enabel in Rwanda mu mushinga BARAME nyuma yo guhugura abakangurambaga b'urungano 59 ( 1 muri  uri Kagari).

 

▪ Umuhango wo kuyasoza wayobowe na VM AFSO, atanga impanuro zinyuranye zabafasha kwakira neza no guha serivisi nziza urubyiruko rubagana, cyane cyane no kubakangurira kwirinda ibishuko bibicira ejo heza habo.

 

▪ Abahuguwe bahawe imfashanyigisho zikubiyemo ibisubizo ku bibazo byose urubyiruko rwibaza

 

3. Mu Mirenge yose y'Akarere habaye amahugurwa y'urubyiruko hagamijwe kubereka amahirwe ari imbere yabo mu rwego rwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere.

 

▪ Ibiganiro byatanzwe ni :

- Amahirwe ari mu Karere

- Kuremera Programme

- Kwibumbira mu Matsinda

- Kwizigama no kwiteganyiriza muri EjoHeza

- Inguzanyo zitangwa muri VUP

- Service zitangwa na BDF

- Kwirinda ibishuko n'ibiyobyabwenge

 

▪ Muri rusange, hose amahugurwa yagenze neza. Urubyiruko rwishimiye rwayishimiye, bakaba biyemeje kubisangiza urundi rubyiruko bagenzi babo no kongera imbaraga mu gukora bakiteza imbere ntibapfushe ubusa amahirwe bafite.

 

▪ Iki gikorwa cyagezweho biciye mu matsinda anyuranye y'abakozi  bakorera ku cyicaro cy'Akarere bigabanyije Imirenge yose kugira ngo kibere umunsi umwe.

 

4. Mu rwego rw'Ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya COVID19 hakozwe:

 

▪ Ubukanguramaba bwakozwe mu isoko rya Musha mu Murenge wa Musha n'irya Mburamazi mu Murenge wa Kansi.

 

▪ Igikorwa cyo gupima abantu COVID19 (Screening) cyakomeje mu bigo nderabuzima byose n'ibitaro. Uyu munsi hapimws abantu 2714 (Zone Hop Kibilizi: 2320, Zone Hop Gakoma: 394).

 

Murakoze