GIKONKO: HATASHYWE ISOKO RICIRIRITSE RYA CYILI N’ICYUMBA CY’UMUKOBWA

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kamena 2021, mu Murenge wa Gikonko Akagari ka Cyili habaye igikorwa cyo gutaha isoko riciriritse rya Cyili (Selling Point) no gutaha icyumba cy'umukobwa mu kigo cy'amashuri cya Sanzu byose biherereye mu Murenge wa Gikonko, Akagari ka Cyili.

Iri soko ryubatswe ku busabe bw'abaturage kuko bakoraga urugendo rurerure cyane kugira ngo bagere aho isoko riri mu Murenge wa Musha, kenshi umusaruro ntushobore kugera ku isoko kandi ntibabone aho bahahira ibyo bakeneye binyuranye mu iterambere n'imibereho y'ingo zabo.

 

Icyifuzo cyabo cyageze ku buyobozi bw’Akarere, noneho isoko rirubakwa ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wa Goodneibours. Rikaba ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa kane, Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Rutaburingoga Jerome ari kimwe na Country Director wa Goodneibours Minjung Kim.

Conutry Director wa Goodneighbours mu ijambo yagajeje ku bayobozi n'abaturage ari bo bagenerwabikorwa, yasabye ko babyitaho bikaramba bityo bikazabagirira umumaro.

Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere  yahaye abaturage, nyuma yo gushimira umufatanyabikorwa, yabasabye gufata neza ibikorwaremezo bahawe, bakabigira ibyabo, bakabibyaza umusaruro. Ikibazo bari bafite baracyumvise, basaba umufatanyabikorwa kuza kubatera inkunga, none isoko abubakiye barifate neza kandi baryitabire kuko ari bo baryisabiye.

Nyuma yo gutaha iryo soko, hatashywe icyumba cy'umukobwa cyujuje ibisabwa kandi kirimo ibikoresho bitandukanye kandi bihagije. Basabye umuyobozi w'ikigo cy'amashuri cya Sanzu kubifata neza, basaba abana kwiga neza kuko bafite ibyangombwa byose.

Twabamenyesha ko Goodneiboors ifite ibikorwa byinshi iteramo inkunga icyo kigo birimo: Yubatse Ibyumba 8, igikoni, icyumba cy'umukobwa, handwashing 2, ibigega by'amazi 4 bya 10m3 kimwe, tablets abana bigiraho 60, projector 1 na lap top 2.

Batanga ibikoresho by'ishuri buri mwaka n'ifu n'isukari by'igikoma cy'abana cya buri munsi n'umukozi ugiteka, bakahemba abarimu 2 ba gardienne, n'ubundi bufasha bunyuranye.

Murakoze