Ambasaderi w'Ubushinwa na Ambasaderi wa Misiri basuye Akarere ka Gisagara

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, Amabasaderi w'igihugu cy'Ubushinwa mu Rwanda Nyakubahwa Gao Wenqi na Ambasaderi w'igihugu cya Misiri mu Rwanda Nyakubahwa Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin basuye Akarere ka Gisagara. Mu gitondo basuye inkambi y'impunzi z'abanyekongo iherereye mu Murenge wa Mugombwa, bakaba barishimiye cyane imibanire y'impunzi n'abaturage bazacyariye.

Ku gicamunsi basuye uruganda rutunganya nyiramugengeri mo amashyanyarazi rwa Hakan Peat Power Plant rwubatse mu Murenge wa Mamba. Nyuma yo kugaragizwa uko rukora n'uburyo rukora mu uryo bubungabunga ibidukikije, ibisigazwa byarwo bigakoreshwa mu zindi nganda nka CIMERWA, amazi rwakoresheje agasukurwa mbere yo gusubira mu muyoboro rusange, byarabashimishije cyane. Kandi uruganda rugira uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage barwegereye. Bararusuye birebera uko rukora n'ikoranabuhanga rukoresha, banezezwa cyane n'uwo mushinga.